EWSA yagaragaweho amakosa 80 na miliyari 13 z’amafaranga atarabaruwe

Ikigo gishinzwe gusakaza amazi n’amashanyarazi, isuku n’isukura mu Rwanda (EWSA), cyagaragaweho amakosa 80 mu miyoborere n’imikorere yatumye hari amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 13 zaburiwe irengero, nk’uko raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ya 2011/2012 ibigaragaza.

Ubwo EWSA (Electricity, Water and sanitation Agency) yitabaga Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kuwa kabiri tariki 25/03/2014, abahagarariye EWSA bireguye bavuga ko ayo makosa n’icyo gihombo byatewe n’imihindagurikire mu buyobozi n’amavugurura bya hato na hato, ngo kuko aribyo byabaye nyirabayazana w’imikorere mibi.

PAC (Public Accounts Committee) yo yagaragaje ko n’ubundi ikigo cya EWSA kitigeze kigira igenamigambi rirambye bika aribyo ntandaro y’amakosa menshi yokamye iki kigo cya EWSA, kuko mu bayobozi bose nta n’umwe wafashe inshingano zo gushyiraho imirongo migari yateza imbere ikigo; nk’uko byatangajwe na perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal.

Yagize ati "Iyo wagizwe umuyobozi ushinzwe kugenzura baba baguhaye ububasha bwo gushakisha icyatuma icyo gice gitera imbere. None ko ari mwe mwakabaye mubisobanura, mwajya kubisaba undi kandi ari mwe mwabihaweho inshingano?”

Ubuyobozi n'abakozi ba EWSA baje kwisobanura imbere y'inteko ku makosa agera kuri 80 yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi w'imari ya Leta.
Ubuyobozi n’abakozi ba EWSA baje kwisobanura imbere y’inteko ku makosa agera kuri 80 yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta.

Abadepite bagize PAC bavuze ko nta hantu na hamwe abayobozi babona hababuza kuba kugenzura no gukurikirana abakozi babi n’abakora amakosa, ayakozwe muri EWSA akaba agomba kubazwa abayiyobora mu gihe cyose batarerekana abayakoze.

Ikindi kibazo cyagoye gusobanura ni ikijyanye na porogaramu yo gucunga umutungo n’abakozi yitwa Oracle Managment system iki kigo cyaguze akayabo karenga miliyoni y’amadolari mu mwaka wa 2009 ariko kugeza ubu ikaba itarakora neza nk’uko byari biteganyijwe.

Ikibazo cy’abakozi bava mu kazi n’izindi mpinduka zagiye ziba mu kigo zijyanye n’umuyobozi ziri mu byatumye iyi porogaramu na n’ubu ikishyurwa miliyoni zigera kuri 35 buri mwaka kandi itarakora neza, nk’uko abakozi ba EWSA babisobanuye.

Ubuyobozi bwa EWSA bugizwe n’abakiri bashya muri icyo kigo ngo ugereranyije n’abari barimo mu ngengo y’imari ya 2011/2012, bijeje PAC ko muri uyu mwaka bazagerageza gukosora amakosa yagaragaye, akenshi akozwe n’abababanjirije.

Mu myaka itanu ishize iki kigo gitanga amazi n’amashanyarazi gihinduye imikorere inshuro zirenga eshatu, hakaba bateganywa n’iya kane mu minsi iza izongera ikakigabanyamo kabiri.

Abagize PAC batangaje ko kuva iyo kipe yabo yajyaho igatangira imirimo yayo mu myaka itatu ishize, EWSA ariyo iciye agahigo ko kugira amakosa menshi agera kuri 80 muri raporo imwe y’umugenzuzi w’imari ya Leta.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

reka twizere ko ubwo babonye aho byapfiriye bagiye kuhakosora naho ubundi bikomeje gutya wasanga bidogereye kuruta

biruta yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Mutubarize EWASA icyo abanya Muhanga bayikoreye kubona bamaze amezi arenga abili batagira umuliro nijoro uziko ugenda sakumi nebyili z’umugoroba ukagaruka sa yine z’ijoro buri munsi ,twibaza imikorere nkiyi icyo baba bishingikirije,Meya nawe wagirango ntahari ,dutegereza ko yavugira umujyi nawe atuyemotugaheba,wa mugani ewasa ntawe yubaha ntan’uwo itinya ,bazayikureho twisubirire kuri peteroli bigire inzira ,buriya bategereje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano niho nabonye iyo yegereje bashya ubwoba bagakora ibyo batakoraga bagirango Muzehe wacu atabibabaza ni abahatari ariko hari ubwo azabatahura abibabaze bakanje amanwa.

kadogo yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

EWSA iciye agahigo, gusa akazi kababanye kenshi wagira ngo si mu Rwanda bakora icyo bashatse kandi kibajemo, hakwiye kuba decentaralisation naho ubundi nta kigenda kabisa. EWSA ko ntawe batinya cyangwa ngo bubahe se, sha EWSA mukwiye guhinduka mugaha abakiriya agaciro, thanks

Epimaque yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka