BPR ngo si yo yatumye abakozi b’akarere ka Rubavu badahembwa mu minsi mikuru

Abakozi b’akarere ka Rubavu bahemberwa muri Banki y’abaturage (BPR) baravuga ko iyi Banki yabarishije imikuru nabi itabagezaho imishahara yabo ariko ubuyobozi bw’iyo banki buvuga ko ikibazo cy’abakozi b’akarere bahemberwa muri BPR cyatewe n’akarere atari banki.

Kigali today ivugana n’umuyobozi wa Banki y’abaturage mu karere ka Rubavu, Ndabaramiye Jim, yagize ati "abakozi b’akarere twarabakiriye kuva taliki 24 ariko nta mafaranga aragera kuri konti zabo, twagerageje kureba ubuyobozi bwa Banki nkuru y’igihugu butubwira ko butabonye urutonde rw’abakozi".

Ndabaramiye avuga ko avugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushinzwe imishahara y’abakozi bemeza ko ikibazo cyabaye amazina atarageze kuri BNR ariko biri kubitegura.

Ndabananiye avuga ko guhemba abakozi amafaranga avuye kuri BNR bidatwara umwana munini kuko iminota 30 ihagije kugira ngo abakozi babone imishahara yabo.

Abakozi b’akarere ka Rubavu bibaza uburyo urutonde rw’amazina yo mu yandi mabanki yageze kuri BNR ariko abo muri banki y’abaturage ntabagereho, bakavuga ko bacyeneye ko ikibazo cyabo gicyemurwa kugira ngo batazasoza umwaka nabi.

Abakozi b’akarere bavuga ko abandi bakozi bahemberwa mu yandi mabanki bayabonye mu gihe bo bagera kuri banki y’abaturage bakabwira ko amafaranga yabo ataragera kuri konti zabo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka