Abadepite b’Abayapani bishimira ko inkunga batera u Rwanda ikoreshwa neza

Abadepite bo mu gihugu cy’Ubuyapani ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA) barishimira uko inkunga ihabwa u Rwanda ikoreshwa neza kandi ikagira impinduka zigaragara mu mibereho y’abaturage bo hasi.

Ibi byatangajwe n’aba bayobozi ubwo tariki ya 22/08/2014, basuraga ibikorwa bitandukanye biterwa inkunga na Guverinoma y’Ubuyapani byo mu Ntara y’Iburasirazuba birimo isoko y’amazi ya Rwakibogo iri mu murenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana iha amazi meza abaturage basaga ibihumbi 20.

Aba badepite n'abakozi ba JICA binjiye mu isoko ya Rwakibogo hasi, ahari imashini zizamura amazi.
Aba badepite n’abakozi ba JICA binjiye mu isoko ya Rwakibogo hasi, ahari imashini zizamura amazi.

Isoko ya Rwakibogo iri mu murenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana ariko ikaba iha amazi meza abaturage bo mu mirenge itatu irimo uyu wa Mwulire, uwa Munyaga n’uwa Kigabiro.

Umwe mu bakozi ba Koperative MKM (Mwulire-Kigabiro-Munyaga) icunga iyi soko, avuga ko ubwo yatangiraga mu mwaka wa 2008 yatangaga amazi ku baturage bagera ku bihumbi 20 ariko ubu amazi akaba yariyongereye ku buryo agera ku baturage babarirwa hagati y’ibihumbi 35 na 40 muri iyi mirenge.

Depite Asahiko Mihara, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubuyapani wari muri iki gikorwa, avuga ko intego nyamukuru yo gusura ibikorwa nk’ibi ari ukugenzura niba amafaranga batanga nk’inkunga iba yavuye mu misoro yabo, akoreshwa neza ku bo bayihaye, ariko ngo yishimiye uburyo yakoreshejwe muri aka gace ngo kuko abaturage basaga ibihumbi 20 babashije kubona amazi meza azatuma imibereho yabo ihinduka myiza kurushaho.

Abana n'ababyeyi bo mu mirenge ya Mwulire, Munyaga n'uwa Kigabiro ngo ntibakijya kuvoma kure kubera inkunga y'Ubuyapani.
Abana n’ababyeyi bo mu mirenge ya Mwulire, Munyaga n’uwa Kigabiro ngo ntibakijya kuvoma kure kubera inkunga y’Ubuyapani.

Bwana Takahiro Moriya, uhagarariye Ikigo JICA mu Rwanda na we avuga ko mu zina rya Guverinoma y’Ubuyapani, bishimira ko inkunga batanga ikoreshwa neza mu bikorwa nk’ibi biba bigamije guhindura ubuzima bw’abaturage.

Madame Gasengayire Herena, utuye mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Mwulire mu karere ka Rwamagana, yishimira ko babashije kubona amazi meza biturutse kuri uyu mushinga ngo kuko mbere y’uko babona ayo mazi, bajyaga bavoma mu kabande ahantu kure ku buryo byari ingorane kugerayo ndetse ngo n’uwatumaga umwana, ntiyabaga yizeye ko ayazana.

Kuri ubu ngo bishimira ko babonye amazi meza bugufi bwabo, yaba ayo kunywa no gutekesha kandi bakabasha kwita ku isuku, bikaba bitandukanye n’uko bariho mbere.

Depite Asahiko Mihara yakarabiye ku ivomo ryo mu mudugudu wa Rebero ndetse anywa ku mazi yaryo akoresheje ibiganza kugira ngo yumve niba ari mazima.
Depite Asahiko Mihara yakarabiye ku ivomo ryo mu mudugudu wa Rebero ndetse anywa ku mazi yaryo akoresheje ibiganza kugira ngo yumve niba ari mazima.

Aba baturage b’umurenge wa Mwulire kimwe n’abo mu yindi mirenge igerwamo n’aya mazi ngo bibumbiye muri Koperative ishinzwe kuyacunga no kuyitaho kugira ngo atazangirika kandi yari afatiye runini abaturage benshi muri rusange.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikizere nkiki rwose ntitukagipfushe ubusa rwose , gukora neza nabaterankunga biri mubizamura igihugu cyacu, turakiyubaka nubwo tubakeneye ariko sibo turambirijeho, izi nkunga iyo zikoreshejwe neza zigira icyo zitubyarira munminsi irimbere ntitube tukizikeneye

kalisa yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

mbega abantu b’imfura, iki gikorwa badukoreye cyo kuduha amazi nk’isoko y’ubuzima turacyishimiye

kabebe yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka