Ababohoye u Rwanda bakomeje gufasha Abanyarwanda kwibohora ingoyi y’ibibazo n’ubukene

Abaturage b’akarere ka Nyabihu batangaza ko ubwitange n’ubutwari ingabo z’u Rwanda zagaragaje mu kubohora u Rwanda bugikomeje muri iyi minsi ariko noneho bukaba bugaragara mu bikorwa bitandukanye bibohora Abanyarwanda ku ngoyi y’ubukene, uburwayi n’ibindi bibazo bitandukanye.

Ibi byaragarutsweho na bamwe mu baturage, nyuma yo kumva no kubona ibikorwa bitandukanye ingabo z’u Rwanda zigenda zikora hirya no hino mu Rwanda byaba ibyo gusanira amazu abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, ibyo kubavura indwara zitandukanye basigiwe na Jenoside n’ibindi.

Kuri ubu muri iyi minsi isoza ukwezi kwa Kamena, ingabo z’u Rwanda zirimo gukora ibikorwa byo kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu turere twa Musanze, Burera na Nyabihu.
Bamwe mu baturage basanga iki ari igikorwa cy’ubutwari cyane ku ngabo z’u Rwanda kandi bishimira.

Nubwo zikora inshingano ikomeye yo kurinda umutekano w'igihugu, ingabo z'u Rwanda zigaragara no mu bikorwa bitandukanye biteza igihugu imbere.
Nubwo zikora inshingano ikomeye yo kurinda umutekano w’igihugu, ingabo z’u Rwanda zigaragara no mu bikorwa bitandukanye biteza igihugu imbere.

Muvandimwe ni imfubyi ya Jenoside, avuga ko ibikorwa ingabo z’u Rwanda zikora bigaragaza neza ko ababohoye u Rwanda ku ngoyi y’umwanzi banafashe iya mbere mu kubohora Abanyarwanda ku ngoyi y’ubukene, ibibazo by’indwara n’ibindi.

Ibikorwa nk’ibi by’ubutwari bikorwa n’ingabo z’u Rwanda yaba mu kurindira umutekano abaturage, yaba mu gufata iya mbere mu kuboneka muri gahunda ziteza imbere igihugu, yaba mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda birimo kubavura indwara n’ibindi ngo byagakwiye kwigisha Abanyarwanda uko Umunyarwanda nyakuri wibohoye akwiye kumera n’icyo akwiye gukora aharanira iterambere ry’igihugu cye.

Umuturage witwa Ndayisaba Felix avuga ko Jenoside iba yari afite imyaka imwemerera kuba yabasha kubona ikibi akagitandukanya n’ikiza. Akurikije uko yabibonaga avuga ko ingabo z’u Rwanda mu kubohora u Rwanda zitanze cyane.

Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, ashimira cyane ingabo z'u Rwanda ku bikorwa by'iterambere zigenda zikora mu turere dutandukanye n'aka Nyabihu karimo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, ashimira cyane ingabo z’u Rwanda ku bikorwa by’iterambere zigenda zikora mu turere dutandukanye n’aka Nyabihu karimo.

Mu gihe kuri ubu Abanyarwanda basabwa kwibohora ku ngoyi y’ubukene, Felix asanga ingabo z’u Rwanda hari byinshi zimwigisha ku kirebana n’indangagaciro zakagomye kuranga Umunyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, avuga ko ingabo z’u Rwanda zikora byinshi by’ubutwari kandi bigamije iterambere mu karere ka Nyabihu. Aha avugamo ibikorwa byo guhanga imihanda, gusana amazu y’abacitse ku icumu batishoboye, gusana imiyoboro yagiye yangirika hirya no hino n’ibindi.

Iyi akaba ariyo mpamvu asaba buri Munywarwanda wese, n’abaturage b’akarere ka Nyabihu by’umwihariko kwirinda icyari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu n’iterambere ry’Abanyarwanda ahubwo bagaharanira ko bakwikura mu bukene bakigira, bagaharanira icyateza igihugu imbere kurushaho.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka