Rwamagana: COGEBANQUE yatashye inyubako izateza imbere serivise zitangwa ku bakiliya

Banki ya COGEBANQUE yatashye inyubako nshya y’ishami ryayo riri mu karere ka Rwamagana nyuma y’imyaka 8 yari imaze ikorera muri aka karere mu buryo bwo gukodesha.

Iyi nyubako yatashywe tariki ya 22/08/2014, ngo yitezweho kuzamura serivise zihabwa abakiliya b’iyi banki, haba mu kwakira abakiliya benshi n’ibikorwa bijyana na bo ndetse no mu rwego rw’ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe na Mujyambere Louis de Monfort, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri COGEBANQUE.

Iyi nyubako y’inzu zigerekeranye igizwe n’igice cyo hasi ndetse n’ibindi bibiri byo hejuru, ifite aho abantu bashobora kwicara babitsa bakanabikuza amafaranga, ahakirwa inguzanyo ku buryo umukiliya n’umukozi wa banki baba baganira mu buryo bw’ibanga, naho igice cyo hejuru kikaba ahanini kirimo ibyuma n’inzira by’ikoranabuhanga.

Iyi ni inyubako y'ishami rya COGEBANQUE yuzuye mu mujyi wa Rwamagana.
Iyi ni inyubako y’ishami rya COGEBANQUE yuzuye mu mujyi wa Rwamagana.

Abakiliya b’iyi banki bari baje kwizihiza ibirori byo gutaha iyi nyubako, bishimira ko COGEBANQUE yabegereye kandi ikaba yarabafashije kubona inguzanyo zatumye imibereho yabo n’ubukungu bizamuka.
Muri aba, harimo Mugabo Egide umaze imyaka 2 akorana n’iyi banki.

Avuga ko ubwo yafunguzaga konti muri iyi banki ndetse agatangira kwaka inguzanyo, ngo yabashije kwiteza imbere ku buryo mbere yari afite ishuri ryigisha imodoka ariko ritari rifite ibikoresho by’ibanze nk’imodoka zikwiriye. Ngo inguzanyo yabonye yayikoresheje agura imodoka ndetse ashinga n’ishuri ry’ubukanishi kandi yabashije kubaka inzu y’icumbi ntaryo yagiraga.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mme Uwamariya Odette, yashimiye COGEBANQUE ko yahinduye imibereho y’abaturage b’Intara y’Iburasirazuba binyuze mu kubaha inguzanyo zo gushora mu bikorwa byabo.

Aha, bishimiraga iyi nyubako yuzuye.
Aha, bishimiraga iyi nyubako yuzuye.

Uyu muyobozi yasabye abakiliya b’iyi banki ndetse n’ab’ibigo by’imari bindi kujya bishyura inguzanyo baba batse ngo kuko iyo hagize uwambura, bihombya banki ariko bikadindiza n’iterambere rusange ry’abaturage bashoboraga kwaka inguzanyo.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, na we yishimiye iyi nyubako ya COGEBANQUE ngo kuko ijyanye n’icyerekezo cy’isura y’umujyi wa Rwamagana kandi ngo kuba iyi banki ivuye mu gukodesha ikubaka inyubako yayo ari ikimenyetso cyo gushinga imizi muri aka karere kugira ngo ikomeze ifashe abaturage mu iterambere ryabo, nk’uko bisanzwe.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, COGEBANQUE ifite amashami atatu arimo iri rya Rwamagana, irya Kabarondo mu karere ka Kayonza ndetse n’irya Nyagatare.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa COGEBANQUE yaganiraga n'abakiliya b'iyi banki bari baje kwishimira gutaha inyubako yayo.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa COGEBANQUE yaganiraga n’abakiliya b’iyi banki bari baje kwishimira gutaha inyubako yayo.

Iyi banki ngo ifite intego zo gukomeza gushaka abakiliya kandi ngo icyo bazakoresha ni ugukomeza kurushaho gutanga serivise nziza zubaka iterambere ry’abayigana.

Mu rwego rw’ikoranabuhanga rijyanye no guhangana n’abajura biba bakoresheje urwo rwego, ngo iyi banki ifite ibikoresho bigezweho bizayifasha gucunga umutekano w’amafaranga y’abakiliya bayo ndetse no kuborohereza kuyabona igihe bayakenereye nta ngorane.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka