Rutsiro: Umuturage yubakiye inzu mugenzi we utishoboye arayimuha ku buntu

Ntirumenyerwa Yozefu uzwi ku izina rya Rwamahina arashimira umuturage witwa Nsengimana Pascal wamugiriye impuhwe nyuma yo kubona uburyo yari abayeho mu bukene, akamwubakira inzu akayimuha ku buntu hamwe n’ubutaka buyikikije.

Ntirumenyerwa afite umugore n’abana babiri. Bahawe ikibanza bubakirwa n’inzu ifite metero 7 kuri 5 ikaba ikikijwe n’umurima wo guhingamo. Iherereye mu mudugudu wa Mukebera, akagari ka Congo Nil, Umurenge wa Gihango mu Akarere ka Rutsiro.

Ntirumenyerwa avuga ko yatangajwe no kubona umuntu batagira icyo bahuriyeho mu masano yo mu miryango amugirira impuhwe maze akamwubakira inzu.

Ubusanzwe Ntirumenyerwa yahoraga agenda abungabunga hirya no hino atagira aho atura. Yari asanzwe acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe yabanagamo n’umuryango we ndetse n’agahene kamwe yari atunze. Kubera ko atabashaga kubona ubwishyu bw’iyo nzu y’icyumba kimwe byamusabaga kujya gukora imirimo y’ingufu kwa nyiri iyo nzu yari acumbitsemo.

Ntirumenyerwa n'Umuryango we barashima uwabahaye isambu akanabubakiramo inzu n'ubwiherero.
Ntirumenyerwa n’Umuryango we barashima uwabahaye isambu akanabubakiramo inzu n’ubwiherero.

Izo ngorane zose zo kutagira icumbi ngo zarangiye nyuma y’uko abonanye n’umugiraneza wahise wiyemeza kumwubakira inzu akayimuha yo n’umurima uyikikije nta na kimwe we ngo yigeze akora usibye kuyinjiramo gusa, ubu akaba ayituyemo n’umugore we n’abana be babiri.

Ntirumenyerwa Joseph asanga nta cyo yabona yakwitura mugenzi we usibye kumusengera no kumusabira umugisha ku Mana.

Nsengimana Pascal wubakiye uwo muturage utishoboye inzu avuga ko we n’umugore we bagize igitekerezo cyo kubaka iyo nzu y’ibyumba 4 babyumvikanaho, bafata amafaranga yabo ibihumbi magana atanu bubaka inzu bayisakaza amategura mu isambu yabo bari bafite bayishyiramo inzugi n’amadirishya bacukura n’ubwiherero, ku ruhande hasigara n’umurima wo guhingamo babishyikiriza umuryango wa Ntirumenyerwa Joseph.

Bombi bamenyanye bahuriye mu itorero ryitwa Ubuhanuzi bw’Amahoro Buva kuri Yesu Kristu. Nsengimana Pascal avuga ko yamubonaga ari umuntu w’umukene icyo gihe atarashaka n’umugore. Nyuma ngo yaje kumubona afite umugore n’abana yumva amugiriye impuhwe bitewe n’uko yabonaga ahora abungabunga atagira aho ataha yita iwe bitewe n’uko yari umukene.

Nsengimana Pascal yahaye inzu n'isambu umuryango wa Ntirumenyerwa agamije kubafasha kwivana mu bukene.
Nsengimana Pascal yahaye inzu n’isambu umuryango wa Ntirumenyerwa agamije kubafasha kwivana mu bukene.

Nsengimana kugira ngo afate icyemezo cyo kumwubakira yavuze ko yagiye kumusura aho yabaga asanga atuye mu nzu y’icyumba kimwe kandi uyimukodesheje akajya amukorera kugira ngo abone ayo kumwishyura, abona ari umuntu utifashije, avuyeyo abiganiriza umugore we na we arabyemera, bahita bafata icyemezo cyo kumwubakira.

Si ubwa mbere Nsengimana Pascal afasha abatishoboye kuko hari n’umugore wirirwaga asabiriza mu isoko maze amuha akazi ko gukora isuku aho Nsengimana akorera umurimo w’ububaji, akajya amuhemba amafaranga 1000 ku munsi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu ni umuntu w umugabo kandi Imana izamwongerere imigisha! dore umunyarwanda wuzuye ureke abirirwa mumatiku !!

kanananura yanditse ku itariki ya: 4-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka