Rusizi: Yemerewe gukomeza kubaka inzu ye nyuma yuko ubuyobozi bwari bwamuhagaritse

Nyuma yuko Gakwerere Francis aguze inzu muri cyamunara hanyuma agatangira kuyikorera amasuku yubaka ibipangu byayo , ngo yatunguwe no kubona abayobozi bashinzwe ubwubatsi mu karere zimuhagaritse kubaka ibikuta by’inzu ye bavuga ko ngo yarenze imbago z’umuhanda.

Ibyo byatumye ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba buhagurukira gukemura iki kibazo cyanatizweho cyane aho babanje gusobanurirwa uburyo iyi nyubako yashyizweho kugeza aho yuzura umuturage atarahagarikwa hanyuma akaza gusabwa gusenya ibyuzu ye kandi byarubatswe akarere kabireba dore ko iyo nzu iri ku muhanda wa kaburimbo.

Bimwe mubyo Gakwerere yasabwaga gusenya.
Bimwe mubyo Gakwerere yasabwaga gusenya.

Gakwerere Francis asobanura ko ibyo abayobozi bamukoreye byamubabaje kubona baza kumuhagarika kandi aribo bahuhaye ibyangombwa byo kubaka byose ndetse yari yanabahaye igishushanyo cy’inyubako ye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba, Jabo Paul, yabajije impamvu aba bayobozi bakinagiza umuturage kandi aribo bamwemereye kubaka birabashobera kugeza aho baguye mu makosa.

Gakwerere (uhagaze) agaragariza abayobozi akarengane ke.
Gakwerere (uhagaze) agaragariza abayobozi akarengane ke.

Aha umunyamabanga nshingwabikorwa yasabye aba bayobozi kutadindiza abashoramari kandi nyamara aribo bari mu makosa.
Aba bayobozi baje kwemera ko hakozwe amakosa bituma bemerera Gakwerere gukomeza imirimo ye kuri iyi nzu y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi.

Abayobozi bashizwe ubwubatsi bavuga ko akarere gafite uruhare mu gukora amakosa nk’aya kuruta uko umuturage ari mu makosa kuko batabashije guhita bamenya aho umuhanda ugarukira; nkuko byasobanuwe na Ntivuguruzwa Gervais ushizwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi mu karere ka Rusizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'uburengerazuba yerekana ibyangobwa bya Gakwerere bimuhesha ububasha uburenganzira yaha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba yerekana ibyangobwa bya Gakwerere bimuhesha ububasha uburenganzira yaha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba, Jabo Paul, yasabye abayobozi kujya birinda amakosa nkaya abasaba kuvugurura imikorere yabo kugirango boye kuguma gusiragiza abaturage banafite ibikorwa by’iterambere nkibi bifitiye igihugu akamaro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka