Rusizi: Inkeragutabara zashyikirije abarokotse Jenoside amazu 39

Abarokotse Jenoside batuye mu karere ka Rusizi bashyikirjwe amacumbi 39 bubakiwe n’abari mu mutwe w’ingabo z’Inkeragutabara mu gikorwa cyo kubafata mu mugongo no kubashakira icumbi ribereye Umunyarwanda w’iki gihe.

Buri nzu igizwe n’ibyumba bitatu, icyumba cy’uruganiriro, igikoni, aho bogera n’ubwiherero ndetse n’ibigega byo gufata amazi bazajya bakoresha. Yubatswe n’Inkeragutabara muri gahunda minisiteri y’Ingabo yumvikanyeho n’iy’ubutegetsi bw’igihugu mu kwihutisha kubonera amacumbi abarokotse Jenoside.

Abubakiwe aya macumbi barimo Uwimana Augustin warokotse Jenoside, akaba ari imfubyi kandi yibana wenyine. Yavuze ko ngo yabaga mu nzu nto cyane kandi idakomeye, aho yaryamaga irunde rw’itungo afite.

Uko inzu Inkeragutabara zubakiye abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Rusizi ziteye.
Uko inzu Inkeragutabara zubakiye abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Rusizi ziteye.

Kuba yabonye icumbi ngo byamushimishije cyane, bimwereka ko Leta y’u Rwanda izirikana abaturage bayo, by’umwihariko abarokotse Jenoside nkawe.

Ibi ni na byo mugenzi we Mbarushimana Enock yashimiye Leta y’u Rwanda n’ingabo z’Inkeragutabara azishimira ko zagize uruhare mu guhagarika Jenoside, none zikaba zinamwubakiye zikamubera umubyeyi kuko zimuhaye inzu nk’ibyo ababyeyi bari kumukorera iyo baba bakiriho.

Brigadier General Eric Murokore uhagarariye Inkeragutabara mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bakoze umurimo basabwa n’igihugu wo gufasha abarokotse kubona amacumbi, bakaba barabisabwe na minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuko hari n’ahandi ingabo z’Inkeragutabara zagaragaje ubushobozi bwo kubaka amazu kandi meza.

Mbarushimana Enock ashimira Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yamukuye aho yararanaga n'itungo rye ikamwubakira inzu.
Mbarushimana Enock ashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yamukuye aho yararanaga n’itungo rye ikamwubakira inzu.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bwana Bayihiki Basile yavuze ko bashimira minisiteri y’ingabo kuko bakoze igikorwa gikomeye, bakubaka amazu meza kandi batagendereye inyungu ahubwo ari ugukunda abenegihugu.

Akarere ka Rusizi kemeje ko kagiye gusaba minisiteri y’ingabo ikazagafasha mu kubaka andi mazu 62 muri ako karere azahabwa abaturage bayakwiye badafite aho bacumbika kandi batishoboye.

Buri nzu ibarirwa agaciro ka miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Yose uko ari 39 yubatswe mu mezi ane akaba yashyikirijwe imiryango 39 y’abarokotse Jenoside tariki 26/03/2014.

Brigadier General Eric Murokore uhagarariye Inkeragutabara mu ntara y'Iburengerazuba aganiriza umukecuru wahawe inzu yubatswe n'Inkeragutabara.
Brigadier General Eric Murokore uhagarariye Inkeragutabara mu ntara y’Iburengerazuba aganiriza umukecuru wahawe inzu yubatswe n’Inkeragutabara.
Umuyobozi w'akarere ka Rusizi w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage aha umukecuru urufunguzo rw'inzu yubakiwe n'Inkeragutabara.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aha umukecuru urufunguzo rw’inzu yubakiwe n’Inkeragutabara.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka