Rusizi: Abayobozi barasabwa kunoza imyubakire y’umujyi

Mu rwego rwo kureba uko umujyi wa Rusizi wagira imyubakire ijyanye n’iterambere hakubakwa amazu n’ibikorwa remezo bijyanye n’igihe, abayobozi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba n’ab’inzego z’ibanze bazengurutse uyu mujyi bareba ko inyubako basabwe kujya bakora zubahirizwa.

Nyuma yo gusura uyu mujyi tariki 11/01/2014 aba bayobozi basanze hari amazu menshi yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko agenga imyubakire y’umujyi dore ko ngo uyu mujyi wa Rusizi washyizwe mu mijyi 5 izungiriza umujyi wa Kigali, bityo hafatwa ingamba zo kubaka amazu ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rusizi cyashyizwe ahagaragara.

Gusa ngo imbogamizi zibangamiye iterambere ry’uyu mujyi ni abayobozi b’inzego z’ibanze babona abaturage bari kuzamura amazu atujuje ubuziranenge bakabareka bitewe n’impamvu zitandukanye zabo bwite.

Ubwo aba bayobozi babazwaga impamvu zituma hakorwa amakosa nkayo bakayarebera basubije ko ngo biterwa n’amarangamutima; nkuko byatangajwe na Nyirahagenimana Console umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihundwe.

Abayobozi mu karere ka Rusizi basabwe kugenzura ko amazu azamurwa ajyanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi.
Abayobozi mu karere ka Rusizi basabwe kugenzura ko amazu azamurwa ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Mu nama Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul, yahaye abashinzwe imyubakire mu karere ka Rusizi yababwiye ko bagomba kwirinda kudindiza abaturage n’iterambere ry’umujyi w’aka karere abasaba kujya bakurikirana umunsi ku wundi iterambere ry’ibikorwa by’uyu mujyi ariko birinda ibibazo byavuka hato na hato.

Gakwerere wari warahagaritswe kubaka ngo kuko inzu ye itari yujuje ubuziranenge yavuze ko atangazwa n’uko inzego z’ubuyobozi zifata ibyemezo bitunguye abaturage zigahagarika ibikorwa byabo batagishije inama ba nyiri bikorwa nyamara ngo baba bafashe amadeni muri za banki.

Gusa abayobozi bashinzwe ibijyanye n’imyubakire bashimiye inama bagiriwe n’abayobozi babakuriye bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa inama bahawe bakorera hamwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka