Runda: Abasahuye muri Jenoside barasabwa kwishyura kuko aribyo bizabaha amahoro
Mu kagari ka Kabagesera, mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi ngo hari imitungo yasahuwe muri Jenoside itarishyurwa. Uku kutishyura ngo guterwa n’abagifite imitima yinangiye ariko na bo ntibibaha amahoro mu mitima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabagesera, Muvunyi Eugene, atangaza ko mu bantu 140 bagombaga kwishyura imitungo basahuye, kuri ubu hakiri abantu 66 batarishyura kandi bigaragara ko bafite ubushobozi.
Abasahuye bagaragajwe n’inkiko Gacaca aba ari na zo zigena agaciro mu mafaranga y’ibyasahuwe.
N’ubwo hari abagaragaza ko bafite imbogamizi z’ubukene bubabuza kwishyura, Ndayizigiye Joseph, umwe mu nyangamugayo zaciye imanza za Gacaca, aratangaza ko abenshi batishyura kubera kudaha agaciro icyo gikorwa kuko bashobora no kwegera abo bahemukiye bakabasaba kuvunja amafaranga bagomba kwishyura mo ibikorwa by’amaboko.
Ibi ni nabyo Guverineri w’Intara y’amajyepfo agarukaho, avuga ko hari uburyo bwinshi uwasahuye yakwishyuramo ibyo yatwaye kugira ngo yiyunge na mugenzi we. Aratunga agatoki abayobozi begereye abaturage kudashyira ingufu mu kurangiza imanza z’imitungo cyangwa aho irangizarubanza ryabuze nk’imbogamizi mu kwishyura imitungo.
Mu gihe hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagaragaza imbogamizi z’akazi kenshi gatuma batagira umwanya wo kurangiza imanza, Guverineri abasaba kugira gahunda n’icyo gikorwa bakakigenera umwanya ku buryo mu minsi ya vuba imitungo yose izaba yishyuwe.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|