Nyamagabe: Urugomero rwa Rukarara ya 2 rwatashywe ku mugaragaro

Nyuma y’imyaka hafi ine urugomero rwa Rukarara ya 2 ruri kubakwa, kuri uyu wa kane tariki ya 26/06/2014 rwatashywe ku mugaragaro nyuma yo kumara amezi abiri rugeragezwa ngo harebwe ko rukora neza.

Uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ya 2 rutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati (megawatt) ebyiri n’ibice bibiri (2,2 MW) zihita zoherezwa ku murongo mugari w’amashanyarazi w’igihugu.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Professor Silas Lwakabamba, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda izi uruhare rw’ingufu z’amashanyarazi mu iterambere ry’igihugu bityo kuzongera bikaba biri muri gahunda zihutirwa.

Prof Silas Lwakabamba, minisitiri w'ibikorwaremezo na Ambasaderi w'ububiligi mu Rwanda, Marc Pacsteen bafugnura ku mugaragaro Rukarara II.
Prof Silas Lwakabamba, minisitiri w’ibikorwaremezo na Ambasaderi w’ububiligi mu Rwanda, Marc Pacsteen bafugnura ku mugaragaro Rukarara II.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda izi uruhare rw’ingufu mu iterambere ry’ubukungu no guhindura imibereho y’igihugu, kandi kongera ingufu no kuzikwirakwiza hirya no hino byitaweho cyane. Ni intego yacu kugira ingufu zingana na megawati 563 cyangwa se zirenga bitewe n’abazikeneye mu mwaka wa 2017, n’abaturage 70% bagerwaho n’amasharazi”.

Kugira ngo iyi ntego igerweho hari kubyazwa umusaruro amahirwe igihugu gifite yabasha kubyara ingufu z’amashanyarazi nko gukora ingomero, kubyaza amashanyarazi Gazi metani (Gas méthane) iri mu kiyaga cya Kivu, nyiramugengeri, urumuri rw’izuba n’izindi.

Mu gihe hashyirwa ingufu mu kongera no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, hakenewe ko zoherezwa mu duce tw’icyaro kuko ariho abaturage benshi bari, ndetse umuriro w’amashanyarazi ukaba waragaragaye ko ufasha mu guhanga imishinga mito n’iciriritse kandi bigateza imbere imibereho y’abaturage, nk’uko Minisitiri Lwakabamba akomeza abivuga.

Izi mashini ebyiri nizo zitanga ingufu za MW2,2.
Izi mashini ebyiri nizo zitanga ingufu za MW2,2.

“Uko dushora imari mu gushaka ingufu z’amashanyarazi, hakenewe ko turushaho kuyegereza ibice by’icyaro aho abaturage bacu basaga 80% baba. Amashanyarazi yagaragaje ubushobozi bwo gutuma habaho imishinga mito n’iciriritse bigahindura ubuzima bw’abaturage bacu,” Prof. Lwakabamba.

Robert Nyamvumba, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA) avuga ko ingufu zikiri nkeya mu Rwanda urugomero rwa Rukarara ya 2 rukaba rutumye ziyongera, hakaba hari ingamba zo gukangurira abikorera gushora imari mu ngufu kugira ngo zirusheho kwiyongera bityo n’ubukungu buzamuke.

Ndabamenye Félicien, umukozi wa EWSA wakurikirana iyubakwa ry'urugomero asobanurira Min Prof Lwakabamba, Ambasaderi w'ububiligi Marc Pacsteen na Guverineri w'intara y'amajyepfo Munyantwali Alphonse.
Ndabamenye Félicien, umukozi wa EWSA wakurikirana iyubakwa ry’urugomero asobanurira Min Prof Lwakabamba, Ambasaderi w’ububiligi Marc Pacsteen na Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse.

Urugomero rwa Rukarara ya 2 rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2011 rukaba rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 8 na miliyoni 972 (€9,721,500), yatanzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, igihugu cy’Ububiligi cyatanze miliyari 2 na miliyoni 792 (€3,012,600), n’umuryango w’ibihugu by’iburayi watanze miliyari 2 na miliyoni 577 (€2,919,932), aba bafatanyabikorwa bombi bakaba basanzwe bafatanya n’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ingufu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka