Musanze: Ubuhinzi n’ubumenyi bwa RDRC ngo byamugejeje ku mitungo irengeje agaciro ka miliyoni 30

Wibabara Fidele wo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze watahutse muri 2004 avuye mu mashyamba ya Kongo aho yari umurwanyi w’umutwe wa FDLR yiteje imbere abikesha ubumenyi ngo akomora ku bushake bwo gukora cyane.

Abahoze ku rugerero bose banyura mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo kugira ngo basobanurirwe aho igihugu kigeze ndetse bahabwe ubumenyi bwo kwihangira imirimo bwabafasha kwiteza imbere.

Inzu y'ubucuruzi ya miliyoni 15 Wibabara yiyubakiye kubera ubuhinzi no gukorana na banki.
Inzu y’ubucuruzi ya miliyoni 15 Wibabara yiyubakiye kubera ubuhinzi no gukorana na banki.

Ahereye kuri ubwo bumenyi n’inkunga y’ibihumbi 100 yahawe na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC) ngo yarakoze cyane kugira ngo yiteze imbere dore ko hari igihe kirekire yari yarataye mu mashyamba.

Agira ati “Umugabo umwe yaravuze ati ‘ aho yatakaje agomba kuhariha kwiruka ni byo nifashishije kuko natakaje igihe kirekire ndi mu mashyamba ya Kongo, ni yo (amasomo yo kwihangira imirimo) nashyize mu bikorwa kugira ngo mbashe kwiteza imbere muri rusange.”

Wibabara ufite abana babiri n’umugore agisezererwa i Mutobo yashyize imbaraga mu gukora ubuhinzi bwa kijyambere kubera ubumenyi bw’Ishuri ry’Ubuhinzi mu Murima buzwi nka “IAMU” yahawe. Mu iyamamazabuhinzi bwa IAMU, abahinzi bigishwa guhinga bigezweho bakoresha ifumbire ndetse n’imbuto nziza ariko berekerwa uko bikorwa mu murima.

Ngo byamufashije guhinga ku buso bwa hegitare ibinyomoro n’inyanya bitangira kumufasha kwiyubaka buhoro buhoro. Ngo buri kwezi ntabura nibura ibiro 300 by’ibinyomoro byamwinjiriza ibihumbi 240, ayo mafaranga ngo akayaheraho amuteza imbere no mu bindi bikorwa.

Ahamya ko ageze kure yiteza imbere

Umuryango wa Wibabara uba mu nzu ngari ifite inzugi z’ibyuma bita metallique, iteye amarangi ngo ikaba ifite agaciro karenga miliyoni 10 urebye ni nziza mu giturage.

Iyi nzu ya Wibabara ngo ikorerwamo n'ibikorwa by'ubucuruzi.
Iyi nzu ya Wibabara ngo ikorerwamo n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Uretse iyo nzu atuyemo, kandi yabashije kwiyubakira inzu y’ubucuruzi mu Isantere ya Kabere ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda yakuye mu buhinzi ndetse anitabaza banki akaba yararangije kuyishura.

Agira ati “Aho ngeze maze kubaka iyi nzu turimo ntabwo yajya munsi ya miliyoni 15…nkaba mfite inka ebyiri zitanga umukamo nkaba maze kwigurira isambu itajya munsi ya miliyoni eshatu.”

Hafi y’Ibiro by’Akagari ka Cyogo, ni ho Wibabara yubatse iyo nzu y’ubucuruzi ikoreramo akabari , avuga ko yagize icyo gitekerezo cyo kuhashyira iyo nzu kugira ngo abaturage babone ahantu heza ho kwicira inyota.

Amasomo babona mu ngando ngo yayashyize mu bikorwa kugira ngo atere imbere kuko bigishwa gucunga neza umutungo bamenya ibyo binjije n’ibyo basohoye anakura mu mufuka arakora cyane.

Ati “Ibanga nta rindi ni ukumenya ibyo ninjije n’ibyo ndarya, ikindi cy’ingenzi ni ukwirinda igisirimu, hari abantu benshi bavuga ngo sinshobora kujya gutoba ibyondo ndi guhinga akigira umusirimu, akirirwa ku muhanda.”

Icyakora agaragaza ko ikibazo cy’umuhanda ugera mu kagari kabo uvuye mu Mujyi wa Musanze utameze neza ubabangamiye agasaba ko ukorwa kugira ngo abahinzi babashe kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Ibi bishimangirwa kandi n’umukozi ushinzwe iterambere muri ako kagari, Niyondera Bonaventure, uvuga ko uwo muhanda ukwiye gukorwa ku buryo burambye hashyirwamo amabuye kuva ahitwa Kimonyi.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubutaka ni bank knd rero "ubukene si impanuka nk’ubucakara cg za apartheid ahubwo ubukene buterwa n’abantu kandi bugakurwaho n’ibikorwa by’inyoko muntu"(Nelson Mand. Madiba) rero nta kabuza gukora ni umuti wo kwikura mu bukene ndashimira cyane WIBABARA F witeje imbere ahereye hasi kuriya ikigaragara nuko ikingenzi ari igitekerezo umwanzuro n’ikerekezo mubyo ukora

Bugingo Antoine yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka