Musanze: Harimo kubakwa isoko rya kijyambere rizatwara miliyari 4.5

Koperative KODUKUMU igizwe n’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze irimo kubaka isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye amafaranga asaga miliyari 4.5. Imirimo yo kuryubaka yaratangiye biteganyijwe ko izarangira mu myaka ibiri iri imbere.

Perezida w’iyo koperative, Niyonzima Raymond atangaza ko ayo mafaranga azava mu banyamuryango n’inguzanyo ya banki. Abanyamuryango ba koperative bakusanyije 30% mu gihe banki yabemereye inguzanyo ingana na 70%.

Agira ati: “Uyu mushinga wo kubaka iri soko rya kijyambere uzatwara miliyari enye na miliyoni 577, ibihumbi 626 na 400 tubariyemo ibimaze gukorwa ndavuga amafaranga yagiye mu kwishyura ibyari bisanzwe byubatsemo, inyigo zinyuranye n’ibindi”.

Igishushanyo mbonera cy'isoko rya kijyambere Koperative KODUKUMU irimo kubaka mu karere ka Musanze.
Igishushanyo mbonera cy’isoko rya kijyambere Koperative KODUKUMU irimo kubaka mu karere ka Musanze.

Iri soko rizubakwa mu Mujyi rwagati wa Musanze, rizaba rifite ubuso bwaparikwamo imodoka 72, igice cyo hasi (ground floor) n’amagorofa abiri. Abacuruzi bakorera mu mazu ashaje ari hirya no hino mu Mujyi wa Musanze bazimurirwa muri iryo soko; nk’uko bishimangirwa na Niyonzima Raymond.

Koperative KODUKUMU (Koperative Dufatanye Kurwubaka Musanze) yashinzwe n’abacuruzi 20 mu mwaka wa 2011 none ubu abanyamuryango bagera ku 108.

Umugabane wo kujya muri iyo koperative ugeze ku mafaranga miliyoni 15 ukaba ari imbogamizi ku bacuruzi b’amikoro make, ngo barimo gutekereza uko yahindurwamo isosiyete y’ishoramari abafite ubushobozi buto n’ubuciriritse bakagura imigabane; nk’uko Perezida wa koperative abitangaza.

Imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere mu karere ka Musanze yaratangiye.
Imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere mu karere ka Musanze yaratangiye.

Perezida wa koperative KODUKUMU akomeza avuga ko igihe iyo koperative izaba ari isosiyete y’ishoramari, abifuza gushora imari yabo ku rwego ruhanitse muri uyu mushinga bizaborohera mu gihe ubu badashobora kurenza miliyoni 15 z’umugabane.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusadusanzwetuziko,barwiyemezamirimobambura; batubabarure,ntibazatwamburirabana

kened yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka