Munyakazi niwe Munyarwanda umaze gutsindira menshi muri LPS

Umucuruzi w’umunyarwanda, Jean Claude Gatoya Munyakazi, watsindiye miliyoni ijana na mirongo itanu n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gutegera imikino y’igikombe cy’isi kiri kubera mu gihugu cya Brazil ni we Munyarwanda wa mbere watsindiye amafaranga menshi mu gutegera imikino.

Munyakazi w’imyaka 34 y’amavuko aka kayabo yakabonye nyuma y’uko ategeye imikino itanu gusa, muri sosiyete ikora ibyo gutega imikino ku Isi yitwa Societe de Lotteries PariSportifs (LPS) aho buri mukino yawutegeraga amafaranga magana atandatu y’u Rwanda (Rwf 600) gusa.

Munyakazi yavuze ko inzozi kuzigeraho kwe abiheshejwe n’ukwihangana kwinshi ndetse no kwigirira icyizere, ngo kuko yari amaze imyaka ibiri yose ategera imikino itandukanye.

Yagize ati: “Maze imyaka ibiri ntegera imikino. Ku italiki 24/06/2014, nategeye amafaranga 600 ku mikino itanu. Nyuma, nishyize mu mutuzo, nisubirira mu kazi kanjye bisanzwe mu gihe nari ntegereje ko imikino irangira.

Nkimara kumenya ko natsinze, icyanje mu bitekerezo ni uko LPS yagombaga kumpa amafaranga. Icyo navuga nuko ukutigirira icyizere kwange kwatsinzwe. Ntabwo nigeze ntekereza mu buzima ko nazabona amafaranga angana gutya.”

Ku wa kabiri, tariki 24/06/2014 nibwo iyi sosiyete ya LPS yashyikirije Munyakazi sheki y’amafanga angana na miliyoni ijana na mirongo itanu n’esheshatu n’ibihumbi magana arindwi mirongo icyenda (Rwf156, 790,000), nyuma yo gutangaza abatsinze.

Jean Claude Gatoya Munyakazi yerekana checque ya miliyoni 156 yatsindiye muri LPS.
Jean Claude Gatoya Munyakazi yerekana checque ya miliyoni 156 yatsindiye muri LPS.

Umuyobozi wa LPS, Jean Pierre Murama, yatangaje ko itike ya Munyakazi yabanje kwigwaho bihagije mbere y’uko aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye aka kayabo mu mateka y’uyu mukino wo gutega mu Rwanda.

Yagize ati: “Tumaze gutanga imisoro ishimishije mu isanduku ya Leta kandi tumaze no gutanga amamiliyoni menshi ku bakinnyi kuva twatangira, ariko ikigihembo cya Munyakazi cyadushimishije cyane. Twishimiye cyane aya mahirwe yagize kandi iyi sheki twamushyikirije twizeye ko izahindura ubuzima bwe.”

Munyakazi avuga ko amafaranga yatsindiye atazayapfusha ubusa, ngo ahubwo agiye kwagura ubucuruzi bwe ku rwego rushimishije, ngo ariko atanibagiwe n’abatishoboye mu Karere akomokamo.

“Ndashaka gukoresha aya mafaranga mu kwagura ubucuruzi bwanjye, ariko mbere y’uko nkora ibi, igice kimwe cy’aya mafaranga nzagikoresha mu gufasha imiryango itishoboye mu Karere ka Rubavu,” Munyakazi.

LPS Rwanda ibinyujije mu bicuruzwa byayo bya Sports for Africa, yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwakawa 2012 nyuma yo guhabwa ibyangombwa.

Sports4Africa itanga amahirwe yo gutega ku mikino ibinyujije kuri interineti ndetse no mu buryo busanzwe ahaba hari ibiro byayo bitandukanye, aho itanga ama miliyoni menshi ku bantu batandukanye, ibi ikabikora ibinyujije ku rushushya yahawe mu Rwanda. Iyi sosiyete kandi ikorera mu bindi bihugu by’Afurika nka Gabon, Zambia, Burundi, Cameroon na Ivory Coast.

Anita Umurerwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

mutubarize igihe bazagarukira

alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Mugomba kutwisnhyura ayacu yo kuri 4ne ubundi mukagenda amahoro ntago twabanye nabi uretse ubu nahubundi turitaza Rura iturenganure.Murakoze

Claver yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

nukubera iki mwibye abantu babetingaga kuri terepho mukavanaho service mutababwiye namafarangayabo mukayajyana?

TWAYIGIZE ELISE yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

nukubera iki mwibye abantu babetingaga kuri terepho mukavanaho service mutababwiye namafarangayabo muyajyana?

TWAYIGIZE ELISE yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

mwanyibye amafaranga kuri terephone narimfite amafaranga 2500kurikonti yo guteega murangije mukuraho service murayatwara ngo turakoze kwihangana? mutubwire izagaruka ryari ngumuntu yikurireho udufarangatwe?

TWAYIGIZE ELISE yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ibi Tugomba Kubitangamo Ikibazo

Nshimiyimana Egide yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Twebwe Betting Yacu Ibera Kuri Phone Kuko Tuba Mucyaro.Rimwe Narimwe Iyo Twabettinze Amafaranga Twatsindiye Siyo Muduha Muduha Make Cyane.Urugero:naguze Ticket Ya 2000frw Nzatsindira 11970frw Mumpa 2580frw .Ubwose Umuntu Yazatera Imbere Gute?Muratwiba!

Nshimiyimana Egide yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

kubetinga kuri phone, musigaye muri abajura. amafranga urayatanga mugahita muyafata ntimwerekane niba umuntu yabetinze. tugiye kubarega! murikwiba abantu. kuri compte amafaranga murayavanaho kandi ntimwerekane ko umuntu yateze! plz!

Hirwa Innocent yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Hano kuri LPS ishami rya Kibuye(karongi)Abakiriya baranenga LPS ihakorera kubwimihemberwe mibi bahabwa iyo batsindiye amafaranga menshi(+100000fr) kutishyurira igihe ngo amafaranga ntibarayaboherereza bigatuma abakiriya bahera nzira bishyuza.Aho umukiriya amara hafi ukwezi atarishyurwa itike ikamusariza mumufuka.

alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Nigute Natega Kuri Terifone

Alex Ajeyi yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Twabetinga gute kuri phone.
ko haraho tubetinga kuri equipe nyinshi kurugero twatanze nka 1000frw arenze 15million bakavuga ko tugabanya equipe, vyatumwe niki ko nuwakoresheje 600frw yabonye 156million. Ntimwavyishimiye ko yabonye menshi yakoze bet yama franga make?

Patrick yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

twishimiye iyi mikino ya betting kuko iri guteza imbere n’abanyacyaro. LPS nikomereze aho natwe turashyiramo ayacu tugerageze. Bernard conglatulation kabisa ntutezuke ku ntego wihaye ya betting kuko bimaze kuguteza imbere

peter yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka