Muhanga: Umujyi w’akarere ukanga benshi bakibwira ko gakize bakabura abaterankunga

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba umujyi wabo uri gukura ku buryo bwihuse bituma benshi bibwira ko aka karere gakize cyane ndetse bikabaviramo kubura abaterankunga.

Umujyi wa Muhanga uri mu mijyi bivugwa ko yakuze ku buryo bwihuse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko waciye ku mijyi myinshi yari ikomeye mu Rwanda.

Iyo benshi binjiye muri uyu mujyi batangazwa n’uburyo hari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi kandi bwihuta, nyamara ngo igitangaje ni uko uyu mujyi ariwo usa naho ariwo utera imbere ku buryo bwihuse ariko ibindi bice by’akarere byo bikaba bigisigaye inyuma.

Umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku avuga ko aka karere kari mu turere tubarizwamo ubukene bukabije ugereranije n’utundi, nyamara benshi birabagora kubyumva iyo barebye uburyo umujyi w’aka karere ukora.

Mutakwasuku ati: “akarere kacu kari mu turere 10 dukennye ariko nta ONG n’imwe ikomeye ihari kuko babona umujyi bakagirango ni akarere gakize”.

Umujyi wa Muhanga ukanga benshi bakibwira ko akarere gakize.
Umujyi wa Muhanga ukanga benshi bakibwira ko akarere gakize.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ONG bavuga ko ikomeye [umuryango itegamiye kuri Leta], ikorera muri aka karere, ngo ni iyitwa “Bureau social” itanga inka ku batishoboye ndetse igafasha n’abatishoboye mu bundi buryo. Igitangaje ngo ni uko iyi ONG idashobora gutanga inka zirenze 500 ku mwaka kandi ariyo yitwa ko ikomeye cyane muri aka karere.

Aka karere iyo kagaragaje ikibazo cyako kenshi ngo baterwa utwatsi. Mutakwasuku ati: “iyo ugiye gusaba barakubwira ngo urasaba ni ukuntu akarere kanyu gakize!”

Ubuyobozi bw’aka karere busaba minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu [MINALOC] ibayoboye ko yagira igikorwa iki kibazo kigakemuka. Akarere ka Muhanga kari mu turere twa nyuma mu mihigo y’uyu mwaka kuko kaje ku mwanya wa 26 mu turere 30.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka