Muhanga: Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya mbere izarangirana n’ukwezi kwa Karindwi

Biteganyijwe ko imirimo ya mbere yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya mbere rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo mu murenge wa Mushishiro, hagati y’akarere ka Muhangana mu ntara y’Amajyepfo na Ngororero mu Burengerazuba ishobora kurangirana n’uku kwezi kwa Karindwi.

Ibigaragarira amaso imirimo yo kurangiza kubaka uru rugimero iragera ku musozo, kuko ubu batangiye kugomera amazi azifashishwa ku isumo rizatanga ingufu z’amashanyarazi n’ibikoresho birimo imashini byashyizwe ahabugenewe.

Aha niho amazi yanduye azajya asohokera agakomeza inzira yayo, mu gihe ajya ku isumo yo anyura mu muyobora wakozwe munda y'umusozi.
Aha niho amazi yanduye azajya asohokera agakomeza inzira yayo, mu gihe ajya ku isumo yo anyura mu muyobora wakozwe munda y’umusozi.

Kuri ubu hategerejwe ko amazi yagomewe agera ku bipimo byabugenewe akoherezwa mu mashini, ahakorerwa amashanyarazi.

Cyakora ngo imashini zasuzumwe neza ku buryo amazi narekurwa hizewe ko zizahita zitanga amashanyarazi kuko ngo zateranyirijwe ku rugomero kandi zikorerwa igenzura ryizewe.

Mu ruzinduko Minisitiri w’ibikorwa remezo Prof Rwakabamba Silas, yakoreye kuri uru rugomero, yasabye abashinzwe imirimo yo kurwubaka, ko bakora ibishoboka bakaba barangije imirimo bitarenze tariki 31/7/2014.

Min w'ibikorwa remezo Prof Rwakabamba, S.E Isumbingabo E. Francoise n'abashinzwe imirimo y'urugomero.
Min w’ibikorwa remezo Prof Rwakabamba, S.E Isumbingabo E. Francoise n’abashinzwe imirimo y’urugomero.

Ibi kandi bigaragara mu ibaruwa ibemerera kongererwa igihe bari basabye ngo iyi mirimo ibe irangiye, dore ko ubundi uru rugomero rwagombye kuba rwaruzuye mu kwezi kwa Kane uyu mwaka.

Minisitiri Lwakabamba hamwe n’abandi bayobozi batandukanye batambagijwe imbere no mpande z’uru rugomero berekwa aho imirimo igeze, kugira ngo urugomero rubashe gutanga ingufu z’amashanyarazi, aho nabo bavuga ko bafite icyizere ko ruzaba rwuzuye ku gihe.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Emma Francoise Isumbingabo, yavuze ko habayeho ubushake ku bubaka urugomero imirimo yaba irangiye.

Mugabo Bosco ushinzwe kugenzura imirimo yo kubaka uru rugomero, avuga ko haribyo batangiye gukora birimo kugomera amazi ku buryo bibaha icyizere ko amazi aramutse abaye menshi urugomero rwatanga ingufu z’amashanyarazi mu gihe cya vuba.

Gusa uyu mugabo yirinze kugira icyo avuga ku bijyanye n’igihe ntarengwa bahawe na Minisiteri. Ati “Tugiye gukora ibishoboka byose, turangize imirimo dusabwa, nihagira igihinduka tuzabivuganaho na Minisiteri ifite ingufu mu nshingano zayo.”

Nk’uko kandi byemeranyijwe mu masezerano yo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi azakomoka kuri uru rugomero, abaturage barwegereye ngo ntibazabona insinga zibaca hejuru zijya gucanira abandi kuko ngo utugali dutanu two mu murenge wa Mushishiro uru rugompero rwubatsemo bazahabwa amashanyarazi, nk’uko Uwamariya Béatrice umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro abivuga.

Ati “Abaturage bacu barambiwe ko urugomero rwuzura, kubera ko akagari kamwe ariko konyine gafite umuriro, urumva ko dutanu dusigaye turi mu bwigunge.”
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ruri mu murenge wa Mushishiro yatangiye mu mwaka wa 2009, aho rwagombaga kuzura vuba, ariko kubera ko inyigo zari zarakozwe bikaba ngombwa ko zihindurwa habaho gukerezwa kw’imirimo no kuzuza uru rugomero.

Ikererezwa ry’ubugira kabiri guhera muri Mata uyu mwaka ryo ngo rikaba ryaratewe n’ubwikorezi bw’ibikoresho butagenze neza, cyakora ngo kugeza ubu byose byarabonetse.

Abayobozi ba Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse n’aba EWSA bavugaga ko uru rugomero nirwuzura ruzatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na MGW 28, aho ku ikubitiro, hazaboneka MGW 14 izindi zikaboneka nyuma.

Uyu muriro ukazashyirwa mu miyobora ya EWASA kugirango ukwirakwizwe mu gihugu, aho abaturiye uru rugomero bo bazafatira umuriro ku rugomero ahazaba hacanirwa n’amazu y’abazarukoreraho.

Abanyamuhanga bategerezanyije icyizere cyinshi uyu muriro kuko bari mu bagirwaho ingaruka nyinshi n’ibura ry’amashanyarazi bikica akazi kabo bigateza n’ibihombo ku bakoresha amashanyarazi mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ni sawa cyane kuko uru rugomero ruzatuma umuriro wiyongera mu rwanda maze tugaca ukubiri n;itadowa

taratara yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka