Kayonza: Urubyiruko rugiye gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru yatuma rutera imbere

Abari mu nzego z’ubuyobozi bw’urubyiruko mu karere ka Kayonza ngo bagiye gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru bwitwa “Kayonza Network”, bukazatuma urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere rusangira amakuru y’ibijyanye n’iterambere.

Ubu buryo bwo guhanahana amakuru bugiye gushyirwaho mu gihe hirya no hino mu karere ka Kayonza hakigaragara bamwe mu rubyiruko birirwa mu dusanteri n’imijyi y’ako karere kandi batagira icyo bahakora, abandi bakirirwa banywa ibyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi bakavuga ko babuze akazi.

Bamwe mu rubyiruko muri ako karere bavuga ko babura igishoro baheraho bakora udushinga twabafasha kwiteza imbere, ariko ugasanga hari n’abandi bagerageza kwishyira hamwe bagakora uturimo duciriritse batangira bigoranye ariko amaherezo bakazatera imbere, ibi bigatuma bamwe bemeza ko ikibazo urubyiruko rufite atari ukubura akazi, ahubwo ngo no mu mitwe hari ikibura.

Urubyiruko rwa Kayonza rugiye gushyirirwaho uburyo bw'ihanahanamakuru yatuma rutera imbere.
Urubyiruko rwa Kayonza rugiye gushyirirwaho uburyo bw’ihanahanamakuru yatuma rutera imbere.

Umuhoza Marie Claire wo mu murenge wa Mukarange abisobanura agira ati “Buri muntu niyo yaba abona 500 ku munsi akoresheje 200 akizigama 300, nyuma y’umwaka yasanga ya mafaranga yarabaye menshi ku buryo yayakoresha akamugirira akamaro. Impamvu urubyiruko ruvuga ngo imirimo yarabuze, ni uko no mu mitwe hari icyabuze”.

Kuba hari bamwe mu rubyiruko bahera ku busa bagatera imbere abandi bikabananira ngo ni kimwe mu bibazo byatumye abari mu nzego z’urubyiruko batekereza ku buryo bwo guhererekanya amakuru mu rubyiruko rwose rw’akarere kugira ngo bamwe bajye bigira ku buhamya bw’abandi.

Uwizeyimana Placide uyobora inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kayonza avuga ko hari igihe mu mudugudu hagaragara abantu b’urubyiruko bahanga ibintu bishya n’abandi bakwigiraho, ariko hakaba imbogamizi y’ihererekanyamakuru urundi rubyiruko ntirubimenye, akavuga ko Kayonza Network izaba igisubizo kuri icyo kibazo.

Umuyobozi w'inama y'igihugu y'urubyiruko avuga ko ubu buryo bw'ihererekanyamakuru buzatuma urubyiruko rugira ibyo rwigira ku buhamya bwa bagenzi ba bo.
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko avuga ko ubu buryo bw’ihererekanyamakuru buzatuma urubyiruko rugira ibyo rwigira ku buhamya bwa bagenzi ba bo.

Ati “Icyo [Kayonza Network] izadufasha, ni uko niba nyobora urubyiruko mu karere nkamenya ikintu gishya nkohereza ubutumwa bugufi ku rubyiruko rwose, byanze bikunze hari uzaba afite ibyo atekereza yagakoze, ku buryo ashobora guhita abona ubufasha bw’ibitekerezo bigatuma na we agira icyo yakwikorera cyamuteza imbere”.

N’ubwo hari gahunda yo gushyiraho ubwo buryo buzafasha urubyiruko guhanahana amakuru yatuma rwiteza imbere, ruranakangurirwa kugira umuco wo kwizigama no kudasuzugura akazi ako ari ko kose kuko umuntu ngo ashobora guhera ku kazi bamwe bita ko gasuguritse ariko yagakorana intego kakazatuma agera ku bikorwa bihambaye ndetse na we akaba yanatanga akazi ku bandi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niko kuri!! Ubu twungutse nimishinga yo gufasha urubyiruko mukugira imikorere ikwiye ndetse nogukorera kuntego: DOT(Digital opportunity trust)RWANDA, STR)’(DE(Strengthening Rural Youth Development Through Enterprise) Nindi nindi.

Mudaheranwa Samuel yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka