Kamonyi: Ubucukuzi bw’umucanga ni kimwe mu bikorwa byinjiriza amafaranga abatari bake

Ubucukuzi bw’imicanga ni umwe mu mirimo ibasha guha amafaranga abaturage b’akarere ka Kamonyi, kuko usanga mu masambu ya bamwe no mu migezi itandukanye havamo umucanga kandi ugaha akazi abantu benshi.

Abaturiye ibirombe by’ahitwa ku mucanga, ku nkengero z’igishanga kigabanya akagari ka Sheli ko mu murenge wa Rugarika, n’aka Muganza ko muri Runda, bahamya ko ubucukuzi bw’umucanga bwinjiza amafaranga ku batari bake, kuko ku ikamyo imwe y’umucanga byibuze abantu batanu bayibonaho amafaranga.

Umuntu wa mbere uhabwa amafaranga ni umuranga w’ahari umucanga ariwe bita “umudengi”, uyu akaba abona amafaranga igihumbi ku modoka arangiye akayahabwa na nyir’ikirombe. Undi ubona amafaranga ni uwawurunze, nawe uhabwa amafaranga igihumbi, naho abapakizi batatu bagahabwa ibihumbi bitatu.

Bizimana Cyprien ukora aka kazi, avuga ko ikamyo ya Fuso yuzuye umucanga w’imusozi igura amafaranga ibihumbi 10 naho uwo mu mazi ukagura ibihumbi 12. Ngo nyir’ikirombe ahemba abakozi maze agasigarana ibihumbi bitanu cyangwa bitandatu.

Abinjirizwa n’umucanga ntibagarukira ku bakozi bo mu kirombe gusa, kuko abashoferi b’amakamyo ndetse na Leta bungukira muri ubwo bucukuzi. Mu gihe ikamyo y’umucanga w’imusozi iba yaguzwe ibihumbi 10, igera ku mwubatsi ihagaze ibihumbi 30; kuko mu nzira haba hatanzwe umusoro wa 5000frw, ibindi cumi na bitanu bikaba ibyo kuwutwara.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, nawe ahamya ko umucanga ari ubukungu bw’akarere ka Kamonyi, kuko hari n’umwihariko w’umucanga wa Kayumbu utaboneka ahandi mu gihugu. Ubu bucukuzi kimwe n’ubw’amabuye bikaba byinjiza asaga 20% by’imisoro yinjira mu karere.

Cyakora n’ubwo umucanga winjiza amafaranga, Abanyakamonyi bazi neza ko uzanwa n’isuri kandi isuri ikaba yangiza ibidukikije. Kuri ubu ngo umucanga wabaye muke kubera ingamba zifatwa mu kurwanya isuri, abo wari utunze ngo bakaba biteguye gukora ibindi aho kugira ngo isuri ikomeze kubangiriza.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega iki gihugu kirimo byinshi byo gukora , icy twe nkabagituye dusabwa ni ugukura amaboko mumifuka tugafungura amaso tugatekereza byimbitse kubitwegereje nibidukikije(alentours cg surroundings) ese byatanga umusaruro ki? ubundi tukirinda kwigira abasongalele!

kamali yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka