Kamonyi: Gusuzugura imwe mu mirimo ngo ni ikibazo gikomeye mu rubyiruko

Intambwe iracyari ndende ku rubyiruko rwize amashuri yisumbuye na za Kaminuza mu bijyanye no kwihangira umurimo, kuko abenshi muri bo bagisuzugura imirimo iciriritse bagakomeza kwibwira ko bazahabwa akazi na Leta.

Ubwo bari mu Nteko rusange y’urubyiruko, yabaye tariki 20/6/2014, hagaragajwe ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere, Uwineza Claudine, yagarutse muco mubi wo gusuzugura akazi ugaragara kuri bamwe mu rubyiruko rwitwa ko rwize.

Abahagarariye urubyiruko.
Abahagarariye urubyiruko.

Ngo ahenshi usanga uru rubyiruko rufite imyumvire y’uko rwigiye gukorera leta, n’abagiriwe inama yo kwihangira umurimo bakumva ko babikora ari uko babonye igishoro cy’amafaranga menshi.

Nyamara uyu muyobozi avuga ko batagomba kureba imiterere y’umurimo ahubwo bakita kucyo bari bukuremo. Arasubiramo imvugo y’Umunyarwanda igira iti” nta mwuga mubi keretse kwiba no kuroga.

umuyobozi wungirije claudine Uwineza.
umuyobozi wungirije claudine Uwineza.

Mu gihe hari urubyiruko ruvuga ko kubura igishoro ari imbogamizi ku kwihangira umurimo, bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nteko, bo bahamya ko kudatoza abanyeshuri kare uko bazasanga isoko ry’umurimo, aribyo bibaca intege.

Sindayigaya Fraancois wo mu murenge wa Nyarubaka, avuga ko abanyeshuri bakagombye kwigishwa ko nibasohoka mu ishuri bazajya kwihangira umurimo, ibyo bigakomereza no kurugerero ku buryo binjira mu buzima busanzwe bazi neza ko ntahandi bahanga amaso.

Cyakora ngo hari bake bamaze kunjira muri gahunda yo kwihangira umurimo. Nyuma yo kumara igihe kinini bashaka akazi bakababura, urubyiruko rwarangije amashuriyisumbuye rwo mu murenge wa Mugina rwize umwuga w’ubudozi, none ubu babonye icyo bakora.

Mu rwego rwo kugera ku iterambere, urubyiruko rurasabwa kwishyira hamwe rugahuza imbaraga n’ibitekerezo, kuko n’abafite ikibazo cy’igishoro, iyo bafite koperative ibigo by’imari bibaguriza ku buryo bworoshye.

Ngo mu rubyiruko rutagize amahirwe yo kugera mu mashuri yisumbuye, harimo benshi bitabiriye gukorera mu matsinda no mu makoperative, aho usanga bagurizanya amafaranga, abandi bagahana umuganda wo kubaka ku buryo abakeneye gushinga ingo za bo batabura ho batura.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka