Intara y’Uburasirazuba yinjiza imisoro iruta iyo igihugu cyose cyinjizaga muri 1995

Intara y’Uburasirazuba yinjije amafaranga asaga miliyari 15 yavuye mu misoro abaturage b’iyo ntara batanze mu mwaka wa 2013/2014. Ayo mafaranga ngo aruta kure ayo u Rwanda rwinjije mu mwaka wa 1995 kuko muri uwo mwaka mu gihugu hose habonetse imisoro ingana na miliyari 11,7 nk’uko minisitiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete abivuga.

Ibi minisitiri w’imari n’igenamigambi yabivuze tariki 06/09/2014 ubwo mu karere ka Kayonza hizihizwaga umunsi w’abasora ku rwego rw’igihugu.
Avuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu bigaragara ko imisoro u Rwanda rwinjiza yikubye inshuro hafi 100 kuko mu mwaka wa 2014/2015 ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyihaye intego yo kwinjiza miliyari 906,8.

Ibi ngo ni ibyo gushimira Abanyarwanda kuko bamaze kumva ko ari bo bafite inshingano ya mbere yo guteza imbere ubukungu bw’igihugu nk’uko Minisitiri Gatete abivuga.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi avuga ko amafaranga intara y'uburasirazuba yinjije mu mwaka ushize aruta imisoro igihugu cyose cyinjije mu mwaka wa 1995.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi avuga ko amafaranga intara y’uburasirazuba yinjije mu mwaka ushize aruta imisoro igihugu cyose cyinjije mu mwaka wa 1995.

Amafaranga y’imisoro intara y’uburasirazuba yinjiza agenda yiyongera buri mwaka, kandi ngo hari intego y’uko azakomeza kwiyongera nk’uko Guverineri wa yo Uwamariya Odette abivuga. Kimwe mu bikorwa bivamo imisoro myinshi mu ntara y’uburasirazuba ni ubworozi bukorerwa mu rurere twose tugize iyo ntara.

Nko mu karere ka Kayonza, 40% by’imisoro akarere kinjiza ngo aba yavuye mu bworozi, ibindi bikorwa bikiharira andi asigaye nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza Kiwanuka Musonera Ronald abivuga.

Bamwe mu basora bo mu karere ka Kayonza bavuga ko baterwa ishema no kuba amafaranga akomoka ku misoro agenda yiyongera kuko iyo abonetse bifasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu nk’uko Karangwa Emmanuel wororera mu murenge wa Gahini wo mu karere ka Kayonza abivuga.

Guverineri w'uburasirazuba avuga ko amafaranga ava mu misoro y'abaturage b'iyo ntara azakomeza kwiyongera kuko bagenda batera imbere kurushaho.
Guverineri w’uburasirazuba avuga ko amafaranga ava mu misoro y’abaturage b’iyo ntara azakomeza kwiyongera kuko bagenda batera imbere kurushaho.

Agira ati “Gusora bifite akamaro kuko ayo mafaranga iyo abonetse aradufasha mu iterambere ry’igihugu. Nta kintu wageraho amafaranga adahari, kandi Leta nta handi ikura amafaranga, iyakura mu baturage muri ibyo tuba dutunze”.

Kamuhanda Samuel wororera mu kagari ka Gakoma ko mu murenge wa Murundi na we avuga ko byonyine kuba Leta yarahaye aborozi ubutaka bororeraho, ari cyo kintu cya mbere cyakabaye gituma bashishikarira kubusorera. Ati “Leta amafaranga iyakura muri twe. Kandi koko ubwo butaka iba yarabuduhaye kugira ngo na yo ibone inyungu, kandi inyungu ya leta ni iyacu”.

Kimwe mu bikorwa bivamo imisoro myinshi mu ntara y'uburasirazuba ni ubworozi bukorerwa mu rurere twose tugize iyo ntara.
Kimwe mu bikorwa bivamo imisoro myinshi mu ntara y’uburasirazuba ni ubworozi bukorerwa mu rurere twose tugize iyo ntara.

Intara y’Uburasirazuba isanzwe ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’ibiribwa, ariko na none ngo iterwa ishema no kuba amafaranga yinjiza avuye mu misoro y’abaturage agenda zamuka buri mwaka kandi ikabona menshi ugereranyije n’intego ubuyobozi bw’iyo ntara buba bwihaye.

Guverineri w’iyo ntara avuga ko hari icyizere ko ayo mafaranga azakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere, kuko abasora barushaho gukomeza gutera imbere kandi n’imyumvire ya bo ku bijyanye n’umusoro ikaba igenda itera imbere.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka