Huye: Nyuma yo kwiga imyuga mu kigo Yego, ngo bazakora bibesheho

Urubyiruko rwiganjemo abakobwa bagera kuri 68, baturuka mu mirenge inyuranye y’akarere ka Huye, biyemeje kuzakora imirimo yo kudoda no gutunganya imisatsi ndetse n’inzara nk’uko babyigiye mu kigo cy’urubyiruko cyo mu Karere ka Huye (YEGO-Huye), hanyuma bakazibeshaho.

Aba basore n’inkumi bo mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 na 24, bagaragaje izi ntego kuwa gatatu tariki 18/6/2014, ubwo bakiraga impamyabumenyi bakesha amezi ane yo kwiga kudoda ndetse no gutunganya imisatsi n’inzara.

Mu butumwa bagejejweho n’umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu Karere ka Huye, Bwana Joseph Kagabo, yabasabye kuzakora koperative hanyuma ubuyobozi bw’akarere bukabatera inkunga. Ariko na none, ngo iyo nkunga si yo bagomba kurambirizaho.

Uyu muyobozi yagize ati « iyo tuvuze ko akarere kazabafasha ntabwo tuba tuvuze ko mugomba gukora koperative igamije gukora ari uko mwasabye inkunga. Icyo tubifuzaho ni ugukora, hanyuma mukagaragaza ibyo mukeneyeho inkunga hanyuma natwe tukabafasha mu bushobozi dufite».

Joseph Kagabo yabijeje ko akarere kazabatera inkunga ariko na none nabo ngo bagomba kwigira.
Joseph Kagabo yabijeje ko akarere kazabatera inkunga ariko na none nabo ngo bagomba kwigira.

Uru rubyiruko na rwo rwiyemeje kutazapfusha ubusa ubumenyi bahawe ndetse no kubusangiza bagenzi babo babyifuza. Jaqueline Sifa wo mu murenge wa Ruhashya, akaba afite imyaka 19, ati «ndangije mu bijyanye no gusuka. Numva narabimenye ku buryo nzabyifashisha bikantunga. Na bagenzi banjye nzabarangira hano baze bige, kandi abazabishaka nanjye nzabigisha uko nshoboye».

Maurice Niyibizi wo mu murenge wa Mbazi, akaba afite imyaka 24, yize ubudozi. Na we ati «ubu nta bushobozi bwo kwigurira imashini, ariko nimbona akazi cyangwa nkakorera muri koperative tugiye gushinga, nzagenda negeranya amafaranga buke buke ku buryo nzigurira iyanjye».

Na none ati «n’uzaza angana, nzamuha ku bumenyi kugira ngo agire ubumenyi na we, kandi na we abashe kuzamuka».

Uru rubyiruko rwize mu gihe cy’amezi ane gusa, akaba adahagije kugira ngo babe barangije kwiga ibya ngombwa byose mu myuga biyemeje kuzakora ubundi byigwa mu gihe cy’amezi 6 byibura. Ibi ngo byatewe n’uko ibikoresho byo kwifashisha byabonetse bitinze, nyamara baragombaga kurangizanya n’ingengo y’imari ya 2013-2014.

Nyuma yo kwiga kudoda no gutunganya imisatsi n'inzara ngo bazakora bibesheho.
Nyuma yo kwiga kudoda no gutunganya imisatsi n’inzara ngo bazakora bibesheho.

Ibi ariko ngo ntibizabuza aba basore n’inkumi gukora kandi neza. Sifa ati «Twize igihe gito ku buryo ibyo twagombaga kwiga tutabirangije byose. Ariko ndumva ibyo tumajije kwiga byose bihagije. N’ubundi ntabwo wabona uko wiga ubumenyi bwose, umuntu agenda yiga buke buke».

Umuhuzabikorwa w’iki kigo cy’urubyiruko cy’i Huye, Francine Uwanyirigira, avuga ariko ko abazabishaka muri aba bahawe impamyabumenyi bazaza gukomezanya n’abazatangira ubutaha kugira ngo babashe kwiga ibyo bari batarageraho.

Na none, ngo inkunga akarere kageneye ziriya koperative basaba urubyiruko kuzashinga ni ibihumbi 200 kuri buri koperative. Icyakora, ngo bateganya kuzakora ubuvugizi hakaboneka n’izindi nkunga.

Mu rwego rwo gushishikariza uru rubyiruko kwiga bashyizeho umwete, abagize amanota meza kurusha abandi muri buri shami ry’amasomo bahawe ibihembo: uwa mbere mu kudoda yahawe imashini yo kudodesha naho uwa mbere mu gutunganya imisatsi n’inzara we yahawe icyuma kirambura imisatsi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka