Nyabihu: Gahunda ya Hanga Umurimo yatumye babasha kubaka Moteli

Binyuze muri gahunda ya Hanga Umuriro, Nkiko Jean De Dieu utuye mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu hamwe n’umugore we babashije kubaka Hotel ntoya cyangwa se “Moteli”.

Iyi Business ikorwa n’umugore we tutahasanze kuko yari amaze igihe gito abyaye, bakaba barayigezeho nyuma yo gutangirwa ingwate ya 75% n’ikigega BDF, bagahabwa inguzanyo ingana na miliyoni 110 na Banki ya Kigali, ari nayo yakozwemo iki gikorwa cyo kubaka iyi “Motel”.

Kugeza ubu bavuga ko bagenda bazamuka kandi kugeza ubu bakaba bakoresha abakozi bagera muri 14 kandi bahembwa neza.

Iki gikorwa cyaje gikenewe mu karere ka Nyabihu, dore ko muri aka karere nta hoteli yari isanzwe ihaba. Jean De Dieu akaba avuga ko bishyura neza mu byiciro, bakaba bishyura miliyoni 1 n’ibihumbi 900 ku kwezi.

Arashima ikigega BDF na gahunda ya Hanga Umurimo kuko byatumye babasha gushyira mu bikorwa umushinga wabo.
Arashima ikigega BDF na gahunda ya Hanga Umurimo kuko byatumye babasha gushyira mu bikorwa umushinga wabo.

Kugeza ubu zimwe mu mbogamizi bafite akaba ari uko inguzanyo bahawe itabashije kurangiza ibikorwa bari bateganije kubaka, aho inzu mberabyombi “salle polyvalente”, yakwakira nk’abantu 200 itaruzura neza, ku buryo bisaba andi mafranga ngo yubakwe kuko nayo yabafasha cyane.

Baracyavugana na banki yabahaye inguzanyo kugira ngo ibe yabongereraho babe barangiza ibikorwa biteganijwe, bazarusheho gutera imbere.

Nkiko avuga ko gahunda ya BDF na Hanga Umurimo ari gahunda nziza cyane zifasha mu iterambere ry’abaturage, anashishikariza abandi baturage kuzimenya bityo nabo bakaba bazigana zikabafasha mu iterambere.

Asurwa na bamwe mu basenateri bagize komisiyo y’ubukungu, Nkiko yasabwe kujya yita ku gukoresha ibintu byujuje ibisabwa mu bukerarugendo kuko bizatuma arushaho gukundwa kandi ibyo bakora bikarushaho gutera imbere.

Mukaminani Angela, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Nyabihu yabatangarije ko bahora bakora uko bashoboye ngo bamugire inama kugira ngo ibyo akora birusheho kuba byiza no kugenda neza.

Motel yabo yatangiye kubona abakiliya kandi itanga serivise ku bantu b'ako karere aho kujya mu tundi turere.
Motel yabo yatangiye kubona abakiliya kandi itanga serivise ku bantu b’ako karere aho kujya mu tundi turere.

Uretse abahabonera service batagombye kwerekeza mu tundi turere dukikije Nyabihu, iyi motel inafasha abaturage kubona amasoko y’imyaka, amatungo n’ibindi bikenerwamo nacyo kikaba ari igikorwa giteza imbere abaturage.

BDF (Business Development Fund) ni ikigo gifasha abaturage kubona ingwate ku nguzanyo baka mu mabanki ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo iba yemewe na banki.

Uretse kandi iyi mirimo, BDF itanga inama ku muturage wumva ushaka kwiteza imbere akora umushinga wamuha inyungu.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyo motel ije tuyikeneye ngaho nabandi nibareho nje nara byize hotel operation ,mbabazwa n’uko nzana abakera RUGENDO TUkabura aho gufatira kacyayi ,gusa biranshimishije

habumuremyi jm abdulah yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

Inkuru nk’izi zivuga ku iterambere nizo tuba dukeneye.Mukomereze aho mutubwire ibituzamura, iby’amatiku mubireke.Cg se muzateganye link yagenewe ibi bintu bya hangumurimo kuko ishobora kudufasha.Nk’uyu mugabo na njye muheruka i Gatumba mu byo mu mwaka wa 2000 ariko biranshimishije kubona intera agezeho.

rukundo yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Iri mu murenge wa Jenda,ku muhanda wa Kaburimbo neza ugiye gufata umuhanda w’igitaka ujya za Kabatwa

Alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

NONE SE IYO MOTEL KO MUTATUBWIYE AHO IHEREREYE.
HARAKENEWE.

nizeye yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

uwo Mugabo yitwa nkiko Ariko nubusangwe ni Serieu ndamwibuka igatumba kuri E T O GATUMBA ari prof ariwe prof ugira MOTO wenyine

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka