Ntangira nari mfite ubwoba nibaza ukuntu aba bantu nzabayobora - Dr. Diane Karusisi uyobora BK

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko ubuhanga yakuranye mu ishuri bwamugize uwo ari we uyu munsi, kubera ko yakuze akunda kwiga, kandi akanuzuza amasomo ye.

Dr. Diane Karusisi
Dr. Diane Karusisi

Dr. Karusisi wigiye amashuri ye mu mahanga, ngo nubwo atari azi ko ashobora kuzaba umukozi wa Banki, ariko urugendo rw’ibyo amaze kugeraho rwatangiriye ku ntebe y’ishuri, kuko uretse kuba yari umuhanga, ariko kandi yanakundaga kwiga, ku buryo byamufunguriye amarembo yo kugera ku bindi byinshi, birimo akazi yagendaga abona.

Ubwo Banki ya Kigali yifatanyaga n’abagore b’abakiriya bayo ndetse n’abahakora kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, Dr. Diane Karusisi yasangije abari bitabiriye ibyo birori urugendo rw’iterambere rye, guhera mu mashuri ya Kaminuza na nyuma yaho.

Umuyobozi Mukuru wa BK yavuze ko kimwe mu byamufashije ari ubuhanga yari afite mu ishuri, gusa ngo ntibwari ubuhanga gusa, kubera ko yakundaga no kwiga.

Yagize ati “Urugendo rwanjye rwatangiye nkiri mu ishuri nkunda kwiga nkuzuza, muzi kuzuza amanota, jye naruzuzaga, ntabwo bwari ubwenge gusa, nakundaga kwiga, ibintu byose nkabishyira ku murongo, kandi kuko nabonye amahirwe nigaga hanze, ndangije mbona amanota meza cyane, mbona akazi kubera amanota meza, ni byo byatumaga mbona akazi.”

Yakomeje agira ati “Amahirwe nabonye ni ukuza mu Rwanda, kuko mu Rwanda ntabwo ari ukubona akazi gusa, umuntu abona amahirwe yo kuba umuyobozi, rero hari abantu bambonyemo ubushobozi, jye nari nzi ko mfite ubushobozi bwo gukora imibare gusa, kuko mu mutwe wanjye nagiragamo imibare myinshi cyane, ariko hari abantu bambonyemo ubundi bushobozi butari imibare gusa, burimo no kuyobora.”

Nyuma yo kugirirwa icyizere agahabwa inshingano zirimo kuyobora, ngo Dr. Karusisi yazitangiye afite ubwoba, yibaza niba azabishobora koko.

Ati “Ntangira nari mfite ubwoba, nibaza ukuntu abantu bangana gutya nzabayobora, niba bazumva ibyo mbabwira, ariko nagiye menya kuyobora abantu, kumvikana ku byo dushaka gukora, twese tukabyumva kimwe, hanyuma tukabikora, nza kuza muri BK muri 2016. Ubu maze imyaka umunani ndi umuyobozi wa banki, kandi mu by’ukuri mubona ko dushoboye, turi banki ya mbere mu gihugu.”

Dr. Diane Karusisi afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg yo mu Buswisi (Switzerland), ari na ho yigiye icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree).

Mbere yo kugaruka mu Rwanda muri 2009, yabanje gukorera mu Buswisi aho yigishaga muri Kaminuza ya Fribourg akabifatanya n’akandi kazi katari ubwarimu yakoreraga muri icyo gihugu.

Akigera mu Rwanda yakoze mu biro by’umukuru w’Igihugu nk’umuyobozi mukuru ushinze ibijyanye na politike n’ubukungu, aho yavuye ajya kuyobora Banki ya Kigali, kugeza n’uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka