Abanyenganda babangamiwe n’ishoramari rikiri hasi n’abigana ibyo bakora

Abanyenganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bavuga ko babangamiwe n’abafite imashini zoroheje bigana ibikorerwa mu nganda, ndeste n’ishoramari rikiri hasi mu kugura no kubika umusaruro wo gutunganya.

Uruganda rwa Nyagatare rubangamiwe n'utundi tuganda duto dutuma rutagurisha neza ku isoko
Uruganda rwa Nyagatare rubangamiwe n’utundi tuganda duto dutuma rutagurisha neza ku isoko

Izo nganda zigaragaza ko zidafite ubushobozi buhagije bwo kugura no kubika umusaruro kuko zicyiyubaka, ibyo bigatuma zidashobora gutunganya umusaruro ujyanye n’ubushobozi bwazo, kuko hari aho usanga zitunganya n’ibitageze ku cya kabiri cy’ubushobozi bwazo, ndetse rimwe na rimwe zigahagarara.

Ibibazo byigaragaza mu nganda bijyanye no gutunganya umusaruro muke, ugereranyije n’urugero rwazo rwo gukora zishingiye ku mikoro yazo yo kugura umusaruro no kuwubika, imashini ziwumisha n’ikibazo cy’amasoko atagutse, kuko usanga hari ibikorwa izo nganda zikora bisa nk’ibikorwa n’abaturage.

Urugero ni mu Karere ka Nyagatare aho Umuyobozi ushinzwe imitegekere mu ruganda rwa Nyagatare Maize Processing, avuga ko uruganda rutunganya ifu y’ibigori izwi nk’akawunga rubangamiwe n’abaturage bafite imashini zigakora, bakagorwa no guhangana na bo ku isoko.

Agira ati “Usanga hirya no hino hari utuganda dukora kawunga kandi nta misoro nk’iyacu two dutanga, ugasanga tubangamiye isoko ryacu. Turifuza ko twakurwaho, cyangwa inganda Leta yashyizemo amafaranga zikitabwaho kurusha izo zindi”.

Na ho umuyobozi w’uruganda rwa SPIC rutunganya umusaruro w’amasaka ruyakoramo ikigage n’ubushera, Munyampundu Célestin, rutunganya nibura 1/10 cy’ubushobozi bwarwo, agaragaza ko kubura ububiko bwo kuguriramo umusaruro no guhunika, ari ikibazo gikomereye abanyenganda.

Agira ati “Leta yari ikwiriye kutwubakira ubuhunikiro kuko inganza zacu ziracyiyubaka nta bushobozi bwo kubwubaka dufite, noneho umusaruro ukabikwa kuko usanga uboneka ukongera ukabura rimwe na rimwe tukanahagarara”.

Bifuza ko Leta yabafasha kubona ububiko buhagije bwo guhunika umusaruro
Bifuza ko Leta yabafasha kubona ububiko buhagije bwo guhunika umusaruro

Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Fred Mugabe, atangaza ko mu rwego rwo gukomeza gufasha inganda nto n’iziciriritse zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, bemerera ba nyirazo kwiyubakira ubwanikiro n’ubuhunikiro, ariko igihe umusaruro ubaye muke bakanemererwa kuwukura mu bindi bihugu batishyuye imisoro

Na ho ku kijyanye no guhangana kw’ibikorerwa mu nganda n’abakora ibisa na byo bigatuma zitazamura umusaruro, Mugabe avuga ko abo bakora ibiciriritse biri mu nzira yo gucika.

Agira ati “Ubundi twatangiye dukoresha utwo tumashini duto hirya no hino, kuko nta nganda zabagaho, ariko uko zigenda ziyongera zinakora ibyujuje ubuziranenge, ba nyiri utwo tumashini bazagera aho nabo babone ko basigaye, bagure bubake inganda cyangwa utwo tumashini tudukureho, kuko umusaruro uzaba ufite aho tuwerekeza”.

MINICOM ishishikariza abahinzi gukomeza kuzamura umusaruro, mu gihe ingamba zindi zizagenda ziganirwaho hagati y’abanyenganda nto n’iziciriritse, n’izindi Minisiteri bihuriye ku gutunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

MINICOM ivuga ko imashini zumisha umusaruro izisonera imisoro ku bifuza kuzinjiza mu Gihugu
MINICOM ivuga ko imashini zumisha umusaruro izisonera imisoro ku bifuza kuzinjiza mu Gihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka