Rusizi: Abikorera barasabwa kwitabira ishoramari rikoresheje impapuro nyemezamwenda

Mu rwego rwo kwagura imitekerereze mu ishoramari, abashoramari bo mu karere ka Rusizi barasabwa no gushora imari mu kwizigamira aho guhora mu bucuruzi busanzwe kandi bumwe gusa.

Ibi ni bimwe mu byo aba bashoramari basabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile mu nama yo kubakangurira ishoramari rikoresheje impapuro nyemezamwenda (treasury bonds) yabereye mu karere ka Rusizi kuwa 13/08/2014, inama y’umunsi umwe yari yatumiwemo abarebwa n’ishoramari bose mu karere ka Rusizi.

Abashoramari b'i Rusizi basabwe gushora imari mu mpapuro nyemezamwenda kuko ari ishoramari ridahomba.
Abashoramari b’i Rusizi basabwe gushora imari mu mpapuro nyemezamwenda kuko ari ishoramari ridahomba.

Muri ubu buryo bwo gushora imari mu mpapuro nyemezamwenda, abashoramari baguriza Leta mu gihe izo mpapuro zishyizwe ku isoko bakajya bahabwa inyungu zibarwa ku mwaka, bakazasubizwa amafaranga batanze bagura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.
Leta zisohora izo mpapuro zifashishije Banki Nkuru; mu Rwanda bikaba bikorwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Izi mpapuro nyemezamwenda zifite agaciro ka miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda zizashyirwa ku isoko ku wa 25/08/2014 zije nyuma y’izindi Leta y’u Rwanda yagiye ishyira ku isoko mu minsi ishize, abashoramari bo mu karere ka Rusizi bakaba bazibonamo icyizere gikomeye cy’ishoramari rirambye, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Habyarimana Gilbert uhagarariye urugaga rw’abikorera mu karere ka Rusizi (PSF) unasaba bagenzi be kwitabira iri shoramari kuko ridashobora guhomba.

Umuyobozi mukuru w'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Céléstin, asaba Abanyarusizi kwitabira ishoramari ry'impapuro nyemezamwenda.
Umuyobozi mukuru w’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Céléstin, asaba Abanyarusizi kwitabira ishoramari ry’impapuro nyemezamwenda.

Umuyobozi mukuru w’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Céléstin asaba Abanyarwanda muri rusange n’Abanyarusizi by’umwihariko kudacikwa n’iri shoramari rishya, kuko ari uburyo bwo kwiteza imbere banahesha igihugu cyabo agaciro, akaba yaranishimiye uko abanyarusizi babyumva.

Ubu buryo bushya bw’ishoramari ni gahunda ya Leta yatangiye muri 2008, igamije ko abantu bizigamira by’igihe kirekire buza guhagarara muri 2011 kuko abantu bari batarabwumva neza, bwongera kubyuka muri 2013 ubu Leta ikaba yarafashe gahunda ko buri mezi 3 izajya ishyira ku isoko impapuro nyemezamwenda z’igihe kirekire cy’imyaka kuva kuri 2 kujyana hejuru.

Uwifuza kujya muri iri shoramari agomba kuba afite nibura amafranga y’amanyarwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) kuko ni cyo giciro fatizo cy’urupapuro rumwe. Mu gihe umwaka ushize impapuro zagurwaga ku gihe cy’imyaka itatu ku nyungu ya 11,45% ubu impapuro zigurwa ku gihe cy’imyaka itanu ariko ijanisha ry’inyungu ngo ntirirashyirwa ahagaragara.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka