Nyanza: Urubyiruko rugiye kwegerezwa ikigo cy’imari rufashwe kwihangira imirimo

Urubyiruko rwo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza rukomeje gukangurirwa ko kwihangira imirimo uko bikwiye ariyo nzira yo kurufasha kwiteza imbere hanifashishijwe ibigo by’imali byo kuzigama no gutanga inguzanyo.

Ibi byongeye gusabwa uru rubyiruko kuri uyu wa gatatu tariki 18/06/2014 ubwo itsinda ry’intumwa za Global Bank zasuraga uyu murenge wa Mukingo mu rwego rwo kureba uko urubyiruko rwaho rwafashwa kwihangira imirimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo, Nkundiye Jean Pierre, ari nawe wakiriye izi ntumwa za Global Bank ikorera mu gihugu cy’u Buholandi yavuze ko muri uyu murenge urubyiruko rwahuguwe kuri gahunda yo kwihangira imirimo ndetse no gukorana n’ibigo by’imali gusa ngo ikibazo cy’ingwate nicyo kibakomereye.

Yagize ati: “Abenshi muri bo babura ingwate maze ibyo bikababera imbogamizi mu kwiteza imbere kuko batabasha kubona aho bakura igishoro ngo bahange imirimo kimwe n’abandi kandi aribo mbaraga z’igihugu”.

Intumwa za Global Bank zijeje ko ihuriro ry'amakoperative yo kuzigama no gutanga inguzanyo “Umutanguha” rizafungura ishami mu karere ka Nyanza.
Intumwa za Global Bank zijeje ko ihuriro ry’amakoperative yo kuzigama no gutanga inguzanyo “Umutanguha” rizafungura ishami mu karere ka Nyanza.

Izi ntumwa za Global Bank zemeza ko zisanzwe zikorana n’ihuriro ry’amakoperative yo kuzigama no gutanga inguzanyo “Umutanguha” zatangaje ko mu munsi mike iri huriro rizaba rifite ishami ryaryo mu karere ka Nyanza aho rizajya ryibanda ku gukorana n’urubyiruko mu buryo bwo kurufasha kwihangira imirimo.

Ngo mu gihe iyi koperative “Umutanguha” izaba imaze gutangizwa muri aka karere ka Nyanza hari uburyo urubyiruko rwibumbiye hamwe cyane cyane nko muri koperative izwi ruzajya ruhabwa nk’ibikoresho hanyuma rukabyegukana rumaze kubyishyura hagamijwe kuborohereza kuba bakwihangira imirimo.

Ibi bikoresho bizajya byandikwa ku izina rya koperative urubyiruko rwibumbiyemo hanyuma bigende byishyurwa mu gihe runaka kugeza igihe babyegukaniye bityo ngo babihereho maze biteze imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo yashimye ubu bufatanye Koperative Umutanguha izaba itangiranye mu gihe izaba imaze gufungura imiryango mu karere ka Nyanza ahanini ikita ku kuzamura imibereho myiza y’urubyiruko binyujijwe mu kurufasha kwihangira imirimo.

Igikorwa cyo gutangiza serivisi z’imari zigenewe urubyiruko nk’uko byemejwe n’izi ntumwa ngo biri mu bizatuma rwiteza imbere ndetse hakemuke n’ikibazo cy’ingwate cyari gikunze kurubera imbogamizi mu bijyanye na gahunda yo kwihangira imirimo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka