Dutemberane mu ndake zifashishwaga n’Ingabo 600 za FPR ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Video)

Ku itariki 28 Ukuboza 1993 nibwo Umuryango FPR Inkotanyi wohereje abanyapolitike bawo i Kigali baza baherekejwe n’ingabo zabo za Batayo ya gatatu y’abasirikare 600
zaje kubarindira umutekano hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Arusha muri Tanzania na Leta yayoborwaga na Habyarimana.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, iyi Batayo yari igizwe n’amakampani cyangwa se amatsinda ane arimo Tiger, Chui, Headquarter, Simba na Eagle.

Baciye indaki zo kwifashisha ngo babashe guhangana n’ibitero by’ingabo bari bahanganye zashakaga uko zinjira muri CND ngo ziburizemo iby’ayo masezerano ndetse bashyire mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yamuritse izo ndaki mu rwego rwo gusangiza abagenderera iyo ngoro inzira ingabo 600 zanyuzemo kugira ngo zibashe kubohora Abanyarwanda ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amateka akomeye cyane atwibutsa ibihebyaribikomeye Ariko tugonba gufatiraho ikitegererezo cyo gukunda igihugu

Nzozinziza jmv yanditse ku itariki ya: 14-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka