Ruhango: Purake n’ubwishingizi bitumye imashini z’ubuhinzi zisazira ku biro by’akarere

Iyo ugeze muri parking y’akarere ka Ruhango uhasanga ibimashini bibiri binini by’ubuhinzi byari byaraguzwe kugirango byunganire ubuhinzi bw’aka karere ariko ntibirakoreshwa kuko hari ibyangombwa bitaraboneka kugirango bitangire akazi kabyo.

Ibi byangombwa byabuze harimo purake ndetse n’ubwishingizi, kandi ngo ntibyajya mu murima bitaraboneka. Abaturage bavuga ko izi mashini zimaze igihe cy’umwaka zigejejwe ku biro by’akarere ka Ruhango, ariko ngo ntibazi impamvu zidakora akazi zaguriwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buhakana ko izi mashini zitamaze umwaka zije, ahubwo ngo zimaze amezi ane gusa. Ngo kandi muri aya mezi ane barimo basaba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kubaha izi purake kugirango imirimo itangire; nk’uko bitangazwa na Munyamirwa Francois ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ruhango.

Izi mashini zimaze igihe ziparitse muri parikingi y'imodoka z'abakozi b'akarere.
Izi mashini zimaze igihe ziparitse muri parikingi y’imodoka z’abakozi b’akarere.

Francois avuga ko batanze dosiye isaba izi purake mu MINAGRI, babonye badashubijwe vuba basuburayo. Aho minisiteri ngo yabasabye kongera kuzana indi dosiye ndetse banasabwa gutanga ibihumbi 500 kugira bazihabwe.

Uyu muyobozi avuga ko bizera ko mu byumweru bibiri gusa purake zizaba zabonetse ubundi bakagura ubwishingizi. Akabwira abahinzi ko mu byumweru bibiri gusa izi mashini zizaba zavanywe muri parikingi y’imodoka z’akarere zikajyanwa guhinga.

Biteganyijwe ko izo mashini zizajya zihabwa abahinzi bibumbiye mu makoperative bakaba aribo bazihingisha cyangwa zigahabwa umuhinzi munini ufite ubuhinz bwagutse.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka