Ngoma: Habonetse udukoko duto dusa n’inda turya amashyamba y’inturusu zikuma

Abafite amashyamba y’inturusu mu karere ka Ngoma bahangayikishijwe n’udukoko rwaje mu mashyamba yabo dusa n’inda turya ibibabi by’inturusu zikuma.

Utu dukoko ngo uretse kurya inturusu zikuma ngo n’abantu tubanywa amaraso.Twatangiye kugaragara mu karere ka Ngoma kuva mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2014.

Amashyamba atari make kugera ubu yarumye kubera utu dukoko bivugwa ko dufite inkomoko mu gihugu cya Austraria ahakomotse igiti cy’inturusu bwa mbere.

Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko amashyamba yabo kimwe n’ay’abaturanyi babo yumye kubera utu dukoko bakaba basaba ko ababishinzwe batabara amashyamba atarashira yose.

Dusenge Eric utuye mu murenge wa Kibungo avuga ko icyo kibazo cyo kuma ku inturusu cyatangiye kuva impeshyi itangiye, bikaba byaratumye inturusu nyinshi zuma kuburyo bafite ubwoba ko inturusu zanacika kuko zihita zuma.

Ygize ati “Byatangiye mu kuva impeshyi yatangira,inturusu nyinshi zarumye kuburyo hari umuturanyi we zumye zirashira zikiri nto. Ikibazo ni uko niyo ugiye mu ishyamba utwo dukoko turakurya tukunyunyuza amaraso niyo mpamvu tutwita ko ari inda zo mu biti”.

Inturusu zifashwe n'utu dukoko zitangira kuma amababi.
Inturusu zifashwe n’utu dukoko zitangira kuma amababi.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe amashyamaba,Uwiragiye Venant, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko yakigejeje ku bamukuriye ariko ko hagitegerejwe umuti kuri icyo kibazo.

Uyu mukozi akomeza avuga ko nubwo ari ubwa mbere ubu burwayi bugaragaye mu karere ka Ngoma ngo mu tundi turere nka Nyamasheke twahagaragaye mu mwaka wa shize gusa ngo iyo imvura iguye birakira.

Yagize ati “Ni udukoko duto tujya gusa n’inda dufata amababi y’inturusu tukayanyunyuza akuma, twagerageje gutabaza REMA nabo bitabaza RAB basanga nta buryo bwo kuburwanya bwari buhari. Gusa batubwiye ko iyo imvura iguye duhunguruka tukagenda.”

Uwiragiye akomeza avuga ko nawe ubwe aho yageze nyuma yuko imvura iguye ngo ahari hagaragaye icyo kibazo yasanze tutagihari bityo ko hari icyizere ko imvura nigwa bizashira nkuko n’ahandi byabanjije byagiye bigenda.

Abahanga mu byerekeranye n’indwara z’amashyamba bavuga ko utu dukoko twagaragaye bwa mbere muri Austraria, tuza kugaragara muri Africa y’Epfo mu mwaka wa 2003, biza kugera muri Africa y’Iburasirazuba no mu Rwanda.

Kurwanya utu dukoko bisa naho bitoroshye kuko nk’aho byatangiriye muri Austraria byagoranye bikaba ngombwa ko bitabaza gukora utundi dukoko two kuturya kuko gutera imiti byashoboraga guteza ibindi bibazo.

Uretse inturusu zibasiwe n’utu dukoko ngo hari utundi dukoko twigeze kwibasira igiti cya sipule kuburyo nta muti wabonetse kugera ubwo ubu usanga ibiti bya sipule ari bike cyane kandi n’ubu ngo utu dukoko tukaba tugihari.

Mu karere ka Ngoma 80% by’amashyamba ahari ni ibiti by’inturursu ari nabyo byibasiwe n’utu dukoko. Ibi bikaba biteye impungenge ko biramutse bikomeje haba ikibazo cy’amashyamba kuko inturusu zifata umwanya munini mu mashyamba ahagaragara.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka