Imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze kure, hakaba jari icyizere ko hazaboneka amazi ahagije azagomerwa, kuko muri ako gace gakundaga kurangwa n’imvura nyinshi yajyaga inatwara imyaka y’abaturage.
Igishanga cya Gacaca kirategurirwa guhingwamo umuceri nyuma y’aho imisozi igikikije ikozweho amaterase y’indinganire.
Mbere y’uko ayo materase akorwa, imvura yaragwaga igasenya amazu y’abaturage ikanabatwarira imyaka ikaruhukira muri icyo gishanga, ku buryo ngo byari bigoranye kugitunganya nk’uko abaturage batuye hafi ya cyo babivuga.
Benoît Sikubwabo, umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu, n’imari avuga ko igishanga cya Gacaca kigiye kubyazwa umusaruro ku buryo bufatika, kuko imbogamizi y’isuri yacyangizaga itakiriho kubera amaterase yakozwe ku misozi igikikije.
Uretse kuba ayo mazi azakoreshwa mu gishanga cya Gacaca biteganyijwe ko kizahingwamo umuceri, ngo ashobora no kuzakoreshwa mu kuhira imyaka mu gihe imvura yaba yabaye nkeya, cyane cyane mu bihingwa bizaba bihingwa mu materase akikije icyo gishanga.
Abatuye mu nkengero z’igishanga cya Gacaca bavuga ko urwo rugomero rushobora kuzabafasha mu kubona umusaruro mwinshi, kuko hari amazi yajyaga abacika kandi akabasenyera, nyamara nyuma y’igihe gito izuba ryacana bakayifuza ntibayebone.
Ingomero nk’uru rugiye kubakwa ku gishanga cya Gacaca ngo zigira akamaro kanini mu buhinzi, nk’uko bivugwa n’abatekinisiye bubaka urwo rugomero.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|