Matyazo: Gahunda yiswe “Insina mitiweri” yatumye umurenge uba uwa mbere mu bwisungane mu kwivuza

Nyuma y’imyaka igera kuri itatu umurenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero uza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, bashyizezeho uburyo bushya bwo guteganya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) cyangwa se MUSA, uburyo bwiswe Insina Mitiweri, bukaba bwaratumye uyu murenge uza ku mwanya wa mbere mu karere mu mwaka dusoje.

Insina Mitiweri ni gahunda isaba buri muntu ugize urugo kugira insina ye bwite yihariye. Iyi nsina imwe gusa y’ubwoko ubwo aribwo bwose bw’igitoki ifashwe neza, ngo ifite ubushobozi bwo kujya iha nyirayo amafaranga arenga ibihumbi bine ku mwaka bityo ikibazo cya mitiweri kikaba kirakemutse.

90% by'abatanze MUSA babikesha kuba buri mu turage afite insina ye bwite.
90% by’abatanze MUSA babikesha kuba buri mu turage afite insina ye bwite.

Tuganira n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge wabaye uwa mbere ku manota 92’8%, bwana Habiyakare Etienne yadutangarije ko iyi gahunda ariyo bibanzeho cyane cyane bahereye mu miryango yagiraga ibibazo by’amikoro makeya maze ababikoze batangira kubona umusaruro muri uyu mwaka ushize wa 2013-2014.

Uyu muyobozi avuga ko impamvu bahisemo ubu buryo ari uko muri uwo murenge hera urutoki cyane kandi abaturage bakaba baramaze gufata umuco wo kuruhinga bya kijyambere batera insina zigezweho ndetse banavugurura izo bari basanganywe ubu zikaba zisigaye zibaha umusaruro utubutse.

Umwe mu baturage bo muri uwo murenge witwa Mugabonake Jean avuga ko mu myaka yabanjije yagorwaga no gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse rimwe na rimwe nanatange imisanzu asabwa kuko kubona amafaranga y’umuryango we ugizwe n’abantu 7 byamugoraga agahitamo kubyihorera.

Nyamara uyu mugabo avuga ko yahoranye urutoki ariko ko igihe yagurishaga umusaruro we atabashaga gutekereza ku kubika amafaranga maze akamushirana. Anavuga ariko ko urutoki rwe atari arufashe neza nkuko bimeze ubu nyuma yo gukangurirwa iyo gahunda igamije kubona amafaranga no kwita ku buhinzi bw’urutoki.

Kuri ubu, ngo nawe ubwe kikwe n’abandi batandatu bo mu muryango we, afite insina yihariye igenewe ubwisungane mu kwivuza ku buryo buri wese yita by’umwihariko kuri iyo nsina ibi bigatuma insina zose zifatwa neza n’umusaruro wose ukiyongera muri rusange.

Akurikije uburyo igihingwa cy’urutoki cyera muri uyu murenge, umugore witwa Siperansiya we asanga ngo nta muntu wari ukwiye gusaba kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza kuko byagaragaye ko hari ubushobozi. Uyu mugore anavuga ko ku bushake bw’abaturage hari abatangiye kugabirana insina nk’uko abantu basanzwe bagabirana inka bityo insina mitiweri ikaba igera no kubatagira aho bahinga no ku banyantege nke.

Muri aka uyu murenge, ngo 90% by’abatanze ubwisungane mu kwivuza babikesha kuba bafite insina ya buri muntu ariyo "insina mitiweri", nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Ngororero Emmanuel Mazimpaka akaba asaba abayobozi mu mirenge yose n’utugari gushyiraho uburyo nkubwo bwo gufasha abaturage kubona amafaranga bakikenura no mu bindi bikenewe mu buzima kuko muri aka karere hari amahirwe menshi abaturage bashobora kubyaza inyungu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza bakomerezaho , nabandi babigireho batangire Mituel de santé ku gihe.

Makaka Alexandre yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

ibi birerekana ko buri kintu iyo kitaweho gishobora kuzamuka kandi kitawkitabwaho kigashira

karinganire yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka