Kirehe: Barasabwa kudatema amashyamba bitwaje icyorezo

Mu gihe mu karere ka Kirehe amashyamba y’inturusu yugarijwe n’icyorezi cy’udusimba twitwa inda (Puceron) dufata ku mababi y’igiti bityo igiti cyose kigatangira kuma buhoro buhoro ndetse hakabaho n’ibyarangije kuma burundu, bamwe mu baturage bafite amashyamba batangiye guhangayika bibaza ku gihombo batejwe n’icyo cyorezo.

Ubwoko bw’ibiti byitwa inturusu nibwo bwugarijwe n’utwo dusimba hakaba hashize igihe kingana n’ukwezi utwo dusimba dutangiye kugaragara.
Ni udusimba duto cyane kuburyo utatwegereye utabasha kutubonesha amaso, tugera ku mababi y’ibiti tugasya tutanzitse ku buryo n’igiti kinini tutagitinya. Ibiti bigifatwa bwa mbere abenshi babanje gukeka ko ari umuswa ubyumisha nyuma haza kuvumburwa ko ari utwo dusimba bita inda.

Mathieu Fashingabo ushinzwe amashyamba mu karere ka Kirehe aravuga ko ari ubwa mbere utwo dusimba dutangiye kwangiza amashyamba. Avuga ko utwo dusimba duterwa n’imiterere y’uduce tugiye turangwa n’izuba ryinshi harimo n’akarere ka Kirehe.

Amashyamba y'inturusu yibasiwe n'udusimba bita inda.
Amashyamba y’inturusu yibasiwe n’udusimba bita inda.

Ngo utwo dusimba dufata ubwoko bw’inturusu gusa cyane cyane iz’imvange bita hybride kuko muri izo nturusu habamo zimwe na zimwe zitihanganira izuba rifite ingufu kandi riva igihe kirekire.

Mathieu Fashingabo arasaba abaturage kwirinda gutema amashyamba bitwaje icyo cyorezo mu kwirinda ubutayu. Arasaba ko nibura batema igiti babona ko cyumye birundu ko kidashobora gukira ariko bakirinda gutsinsura ishyamba ryose.

Arizeza abaturage ko ubwo imvura yatangiye kugwa amashyamba agiye gukira. Aragira ati “ubu ubwo imvura yabonetse utwo dusimba tugiye gupfa, rwose inturusu zafashwe zigiye kuba nzima nta kibazo, ibihe bikomeje kuba byiza imvura ikaboneka inturusu zose zakira zigahita zitoha nk’ibisanzwe”.

Hateganyijwe ingemwe z'ubwoko bw'inturusu zihanganira izuba.
Hateganyijwe ingemwe z’ubwoko bw’inturusu zihanganira izuba.

Mu kwirinda ko icyo cyorezo cyakomeza aravuga ko hari ubwoko bw’inturusu bateganya gutera buzahangana n’ikirere cy’izuba ryinshi ndetse ngo hari ingemo ziteganyije zizaterwa muri iki gihe cy’imvura.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka