Iburasirazuba: Gahunda ya “Twigire” mu buhinzi izazamura ubukungu bw’igihugu

U Rwanda rugiye gutangiza gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi yiswe “Twigire”, ngo ikaba yitezweho guteza imbere ubuhinzi bwakorwaga kandi ikazazamura ubukungu bw’igihugu, bityo abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bagashishikarizwa kuyigira iyabo kuko n’ubusanzwe ngo iyi Ntara iza ku isonga mu gihugu mu gutanga umusaruro mwinshi w’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Prof. Jean Jacques Mbonigaba, atangaza ko muri iyi gahunda, hazajyaho amatsinda y’ubuhinzi ava ku rwego rw’umudugudu kugeza ku murenge, kandi akazajya agira abajyanama kugira ngo igenamigambi ry’ubuhinzi ritere imbere rishingiye ku muturage.

Mu nama nyunguranabitekerezo yo ku itariki 16/06/2014 yahuje ikigo RAB, ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’abakozi b’Intara n’uturere bashinzwe ubuhinzi, Prof. Mbonigaba yavuze ko ayo matsinda ku mudugudu azajya akorera hamwe igenamigambi ku byo bifuza guhingamo ndetse n’ubundi bwunganizi nk’inyongeramusaruro maze bagakora raporo ihurizwa ku kagari.

Ubuyobozi bwa RAB n'ubw'Intara y'Iburasirazuba busobanura gahunda y'iyamamazabuhinzi bushingiye ku igenamigambi ry'umuturage.
Ubuyobozi bwa RAB n’ubw’Intara y’Iburasirazuba busobanura gahunda y’iyamamazabuhinzi bushingiye ku igenamigambi ry’umuturage.

Inzego z’utugari na zo zizajya zikora igenamigambi rihurizwe ku murenge, bityo imirenge na yo igaragaze igishushanyo mbonera cy’ubuhinzi ku rwego rw’akarere, ari na byo bizatuma haboneka igishushanyo mbonera cy’ubuhinzi ku rwego rw’igihugu, nk’uko Prof. Mbonigaba yakomeje abivuga.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette, avuga ko iyi gahunda izatuma abaturage bakora ubuhinzi bushingiye ku igenamigambi bikoreye, bityo ngo imbogamizi bajyaga bahura na zo mu buhinzi n’ubworozi zikaba zizakurwaho.

Guverineri Uwamariya asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho kwegera abaturage babasobanurira iyi gahunda kugira ngo yitabweho, ibashe gutanga umusaruro.

Mu gihe iyi gahunda y’iyamamazabuhinzi yiswe “Twigire” yaba ishyizwe mu bikorwa kandi ikitabwaho, ngo yitezweho kuzamura ubukungu bw’igihugu ku kigereranyo cya 11.5%, ariko Intara y’Iburasirazuba ikaba isabwa kuba iya mbere mu kuzamura uyu musaruro kuko n’ubundi iza ku isonga mu kweza cyane mu gihugu.

Abayobozi b'uturere batanze ibitekerezo byatuma iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa neza.
Abayobozi b’uturere batanze ibitekerezo byatuma iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa neza.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’ibihingwa by’urutoki, ibishyimbo n’ibigori bituruka mu Ntara y’Iburasirazuba bigera kuri 70% by’umusaruro wose igihugu cyeza.

Muri iyi gahunda iteganyijwe gutangira mu gihembwe cy’ihinga C (cy’impeshyi), abahinzi barasabwa kuyitaho bakoresha ifumbire mvaruganda n’iy’imborera kugira ngo bagere ku musaruro wifuzwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka