Hatangije uburyo bwo kwifashisha abacuruzi b’inyongeramusaruro mu guha abahinzi ubwishingizi ku myaka bahinga
Sosiyete zitanga ubwishingizi ku bikorwa by’ubuhinzi zikoranye n’abacuruzi b’inyongeramusaruro (Agrodealers) byafasha mu kugera ku bahinzi benshi kandi mu buryo bworoshye. Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wagatanu tariki 18/7/2014, ubwo hatangizwaga umushinga RADD II ugamije guteza imbere abacuruzi b’inyongeramusaruro.
Jean Bosco Safari, umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu Rwanda-AGRIFOP, yatangaje ko ubwishingizi mu buhinzi ari ingirakamaro, avuga ko sosiyete z’ubwishingizi zikoranye n’abacuruzi b’inyongeramusaruro byagabanya ibihombo mu buhinzi.
Yagize ati “Ku mucuruzi wenda ntibimureba ako kanya mu bijyanye n’ubwishingizi ariko bimuha isoko, kuko iyo umuhinzi ahinze afite ubwishingizi akabasha kubona umusaruro muri bwa buhinzi we ejo agaruka kugura inyongeramusaruro.
“Wa mucuruzi nawe afite inyungo zo kuba umwishingizi way a masosiyete y’ubwishngizi kugira ngo wa muhinzi utabasha kugera kuri SONARWA na SORAS aze ku mwishingizi mu buhinzi nabyo biri mu bintu by’ingenzi tugomba kwibandaho kugira ngo ubuhinzi butere imbere.”
Yakomeje avuga ko ibi bizafasha impande zose mu kubona amasoko no kugabanya impanuka zaturuka ku gihe ibihe by’imvura biba bitabaye byiza.
Gusa ku rundi ruhande hagaragra imbogamizi y’uko izi sosiyete zitanga ubwishingizi zitazwi cyane muri aba bacuruzi b’inyongeramuisaruro, nk’uko Edouard Hagenima, uhagarariye abacuruzi b’inyongeramusaruro mu karere ka Nyabihu abitangaza.
Ati “Icyo ni igitekerezo cyiza kandi tubona dukeneye ubwishingizi, gusa dukeneye ibyo bigo bikaza bikatubwira ubwo bwishngizi bifite tukabimenya tukamenya n’uburyo twabikoramo kuko twiteguye kubikora.”
Hari imbogamizi n’uko umubare w‘abacuruzi b’inyongeramusaruro ntuhagije. Mu Rwanda hose ubu habarirwa abacuruzi b’inyongeramusaruro hafi 1160, mu gihe hakenewe nibura abatari munsi y’ibihumbi bitatu.
Gukoresha inyongeramusaruro ni kimwe mu byo leta y’u Rwanda ishyize imbere mukongera umusaruro w’ubuhinzi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|