Bugesera: 1/3 cy’igishanga cya Rurambi nicyo kibyazwa umusaruro

Ubushobozi buke bwa bamwe mu bahinzi b’umuceli mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera badashobora kuringaniza imirima yabo ni imwe mu nzitizi zituma iki gishanga kihingwa bigatuma 1/3 cy’ubuso aricyo kibyazwa umusaruro.

Igishanga cya Rurambi cyatangiye gutunganywa mu mwaka wa 2010, gishyirwamo ibikorwa remezo bifasha mu kugeza amazi ku buso bwa hegitari 1000. Hegitari 850 nizo zigomba guhingwamo umuceli. Icyakora buri muturage yagombaga kwiringaniriza umurima we kugira ngo amazi ahagere.

Mu ntangiro z’umwaka wa 2013 nibwo igishanga cyatangiye guhingwamo umuceli, umushinga uko wari uteye imirima yagombaga guhabwa abaturage b’amikoro make bo mu mirenge ya Juru na Mwogo yo mu Bugesera na Masaka yo mu karera ka Kicukiro ikikije iki gishanga.

Bamwe mu bahinzi bahinga mu gishanga cya Rurambi ntibahize imirima yabo kubera ubushobozi bucye.
Bamwe mu bahinzi bahinga mu gishanga cya Rurambi ntibahize imirima yabo kubera ubushobozi bucye.

Ku nshuro ya mbere hahinzwe ku buso bwa hegitari 250, bwa kabiri hahingwa ku buso bwa hegitari 400 ku nshuro ya gatatu ubu irimo gusarurwa hahinzwe hegitari 300, ubuso buhingwa bwaragabanutse kuko ½ cy’abaturage ntibahinze imirima yabo.

Ubwo abahinzi baganiraga n’abayobozi bw’akarere ka Bugesera ku nzitizi zituma igishanga kidahingwa, umuyobozi w’akarere yasobanuye ko ubwitabire bw’abahinga igishanga bwabaye buke cyane kandi bajya gutanga imirima yo guhinga baraherereye kubafite ubushobozi bwo kuzagihinga.

Yagize ati “abo twabahaye imirima kugirango bihutishe iterambere ry’ubuhinzi abiteguye gukomeza guhinga twiteguye kubafasha naho abacitse intege twiteguye kubasimbuza abadashaka guhinga imirima twabahaye”.

Umuhuzabikorwa w'umushinga PADAB watunganyije igishanga cya Rurambi, Rwigema Jean Baptiste yerekana ishusho yacyo.
Umuhuzabikorwa w’umushinga PADAB watunganyije igishanga cya Rurambi, Rwigema Jean Baptiste yerekana ishusho yacyo.

Umuhuzabikorwa w’umushinga PADAB watunganyije igishanga cya Rurambi, Rwigema Jean Baptiste, avuga ko mu ntangiro z’umwaka utaha igishanga cyose kizahingwa cyose ntahasigaye.

Mu gihe hari abejeje, abenshi ni abarumbije binaturutse ku mashini ifasha mu kubona umuriro ukoreshwa mu kuzamura amazi mu ruzi rw’Akagera, imashini yakubishwe n’inkuba koperative y’abahinzi inanirwa kuyigurira, minisiteri y’ubuhinzi iyibagurira isanga imiceli yarumye nta cyo baramira.

Igishanga cya Rurambi gihingwamo n’abahinzi 1339 bo mu mirenge itatu uwa Mwogo, Juru na Masaka.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka