Nyabihu: Ibikorwa bitatu biruta ibindi mu buhinzi mu myaka 6 ishize

Nyirimanzi Jean Pierre umaze imyaka itandatu ashinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu avuga ko yakoze byinshi bijyanye no guteza imbere ubuhinzi muri ako karere ariko ngo hari ibikorwa bitatu bimushimisha kurisha ibindi.

Icya mbere yishimira cyane ni uburyo igihingwa cy’urutoki cyavuguruwe mu karere ka Nyabihu, aho ruhingwa abigizemo uruhare. Avuga ko akihagera, igitoki cyashoboraga kwera gipima ibiro kuva kuri 20 kugera nko kuri 30 ariko kugeza ubu haboneka n’ibitoki bipima ibiro 120 byo mu bwoko bwa FIA 17.

Ibi byaragezweho nyuma yo gufata abahinzi 300 bagakorana urugendoshuri bakigira ku bandi, nibwo baguze ingemwe z’insina, barazitera, akurikirana aho zihinze umunsi ku munsi, bigenda bizamuka neza.

Igitoki cyavuye ku biro 20 kikagera ku biro biri hejuru y'100.
Igitoki cyavuye ku biro 20 kikagera ku biro biri hejuru y’100.

Uru rutoki ruhingwa mu bice bya Shyira na Rugera ku buryo rutanga ibitoki binini birimo n’ibirenza n’ibiro 100. Iyo ageze muri ako gace akareba uburyo abahinzi beza urutoki n’iterambere bagenda bageraho nabo ubwabo bakamushimira ngo yumva bimunejeje cyane.

Icya kabiri mu bishimisha Nyirimanzi ni uburyo bwo gukora amaterasi ndinganire bugenda bukorwa mu rwego rwo kurwanya isuri. Bakaba barahereye mu murenge wa Jomba bafashijwe na MINAGRI, hakaba hari amaterasi akozwe neza ku buryo abahinzi bayahingaho bakabona umusaruro mwiza.

Bakurikijeho mu murenge wa Muringa ubu bakaba bageze mu murenge wa Rambura. Uretse ubu buryo bwo gukora amaterasi ndinganire bwarwanije isuri ku buryo bukomeye mu kuyakora hanakoreshwa icyo yise “Approche communautaire” ku buryo ari abaturage bahabwa akazi, bakabona n’amafaranga yo kwikenura.

Mu mirenge ya Jomba na Muringa hakozwe amaterasi kandi bifasha abaturage.
Mu mirenge ya Jomba na Muringa hakozwe amaterasi kandi bifasha abaturage.

Nabwo ngo iyo abonye abaturage bagira uruhare mu gukora bene ibyo bikorwa bibateza imbere, amafaranga yagahawe ba rwiyemezamirimo agahabwa abaturage bakabikora, rimwe na rimwe bakanarenza ku byari biteganijwe biramushimisha cyane.

Ikindi cyamushimishije cyane ni uburyo yasabye ko habaho ba rwiyemezamirimo b’abahinzi batubura imbuto y’ibirayi mu karere aho kugira ngo bikorwe n’ikitwaga ISAR gusa. Kugeza ubu bikaba byaranagejejwe ku bahinzi ku buryo hari umutubuzi ufite green house muri Bigogwe utubura imbuto nziza shingiro.

Nyuma yo gutubura imbuto shingiro, uwo rwiyemezamirimo aziha bagenzi be nabo bagatubura. Nyirimanzi avuga ko ubu zimwe mu mbuto nke nziza ziboneka mu karere ka Nyabihu harimo nyinshi zituruka kuri abo batubuzi b’abahinzi b’ibirayi.

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyabihu begerejwe uburyo bwo gutubura imbuto y'ibirayi.
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyabihu begerejwe uburyo bwo gutubura imbuto y’ibirayi.

Mu gihe uyu mutubuzi wo mu Bigogwe afite green house imwe hari na gahunda y’uko hazongerwaho n’izindi ebyiri ku buryo mu myaka ibiri cyangwa itatu baba bavuga ko babonye uburyo burambye bwo gukemura ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi gikunze kuboneka i Nyabihu.

Agronome Nyirimanzi avuga ko gukoresha ifumbire y’imborera kiri mu by’imbere bimuraje ishinga ku buryo nikiramuka kigezweho neza kizatuma umusaruro uzamuka kurushaho kandi bikagirira akamaro kanini abaturage.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka