Twagiranye ikiganiro cyiza - Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa ku kibazo cya RDC

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 08 Mata 2024, aho yavuze ko n’ubwo bataganiriye amasaha menshi, ariko ibiganiro bagiranye byanyuze impande zombi kandi hari ibyo bumvikanyeho byafasha mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri DRC.

Yagize ati “Twaganiriye neza kandi twumvikanye ibintu byiza n’inzira nziza twakoresha ngo ibibazo bikemuke, kandi nanyuzwe, ntekereza ko na Perezida Ramaphosa yanyuzwe n’uburyo twaganiriye uko twafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo”.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na we avuga ko u Rwanda n’Igihugu cye byubatse umubano kuva na kera ndetse hari n’abanyeshuri bo mu Rwanda bagiye bajya guhaha ubumenyi muri icyo Gihugu kandi ko na Perezida Kagame yabyishimiye.

Ramaphosa yavuze ko yemeye kwitabira ubutumire bw’u Rwanda bwo kuza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko Afurika y’Epfo izirikana ko uwahoze ayobora icyo gihugu, Nelson Mandela, yanenze uburyo Afurika y’Epfo itigeze igira uruhare rugaragara mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yavuze ko Afurika y’Epfo yemera ko yagiranye umubano mwiza n’u Rwanda ariko ukaza kuzamo agatotsi, kandi ko yifuza ko uwo mubano wongera ukagera ku rwego rwiza.

Ikibazo cya DRC cyakemurwa n’ibiganiro bya Politiki kurusha kugikemuza imbaraga za gisirikare

Avuga ku kibazo cya DRC, Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko ibiganiro by’amahoro ari byo bikwiye gushyirwa imbere kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC gikemuke kurusha imbaraga za gisirikare, kandi ko yaganiriye na Perezida Kagame ku kibazo cy’ubufatanye bwa FDLR n’ingabo za DRC n’ingaruka bifite ku mutekano w’u Rwanda.

Agira ati “Nyuma yo kuganira na Perezida Kagame navugishije n’abandi bayobozi ndetse mvugisha Thabo Mbeki na we wari waje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, ndetse mvugisha n’abandi bayobozi bari bahari twese twemeranya ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC”.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko abaturage ba DRC bakeneye amahoro kandi ko n’Abanyarwanda bakenye ayandi, abakuru b’ibihugu bakaba bumvikanye ko hakomeza ibiganiro bigamije kuzana amahoro mu Karere, iminwa y’imbunda igacecekeshwa.

Agira ati “Hari ibiganiro bya Nairobi, n’ibindi biganiro bya Luanda byatangiye kandi byitezweho gutanga agahenge ko guhagarika imirwano, bigakomeza kandi twiteguye gushyigikira ibyo biganiro nka SADC tuzakorana n’ibindi bihugu ngo ibyo biganiro bigende neza, kuko nka SADC dukeneye amahoro kandi ni yo twimirije imbere. Ndumva uruhare rwacu rukenewe kandi tugomba kuvugana n’impande zitandukanye, kugira ngo kiriya kibazo gikemuke”.

Perezida wa Afurika y’Epfo kandi yavuze ko we na mugenzi we w’u Rwanda biyemeje gukemura vuba ibibazo bya Visa, biri mu migenderanire y’Ibihugu byombi kandi ko Afurika y’Epfo yifuza ko Abanyarwanda batembererayo kandi ko Igihugu cye kidafite inyungu mu guhagarika imigenderanire n’ibihugu, avuga ko yemera ko ahabonetse ikibazo bakwiye kwihutira kugikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka