Turukiya: Minisitiri Biruta yitabiriye inama yiga ku guteza imbere ubutwererane

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yageze i Antalya muri Türkiye, aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’ihuriro rizwi nka Antalya Diplomacy Forum, yiga ku butwererane mpuzamahanga iri kuba ku nshuro ya Gatatu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ni yo yatangaje, ku wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024, ko Minisitiri Dr Biruta yahagarariye Perezida Kagame muri iyo nama.

Iyi nama yatangiye tariki 01 ikazasozwa tariki 03 Werurwe 2024, izahuriza hamwe Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino ku isi, bakaganira ku bibazo by’ingutu bibangamiye isi muri rusange n’uburyo bwo kubishakira ibisubizo binyuze mu butwererane mpuzamahanga.

Iri huriro ry’uyu mwaka, rifite insanganyamatsiko igira iti: “Advancing Diplomacy in Times of Turmoil” cyangwa se ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga “Guteza imbere ubutwererane mu bihe by’imidugararo.”

Iyi nsanganyamatsiko ikaba yaratekerejwe mu rwego rwo kongera gusaba amahanga gusubiza amaso inyuma n’uburyo hashakishwa inzira yo kugera ku mahoro muri ibi bihe Isi iri mu midugararo.

Antalya Diplomacy Forum ya 2024, iteraniye muri Türkiye ku busabe bwa Minisitiri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu ikazayoborwa na Perezida Recep Tayyip Erdogan. Ikazaberamo ibiganiro bitandukanye bizahuza aba Minisitiri, abadipolomate, abashakashatsi, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi urubyiruko n’itangazamakuru.

Bimwe mu bigomba kuganirwaho harimo intambara z’urudaca zikomeje kwiyongera, ibikorwa by’iterabwoba, abimukira n’impunzi, urugomo rukorerwa abo mu idini ya Islam ndetse n’abanyamahanga, ingaruka z’ikoreshwa ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence) cyane cyane uburyo iri koranabuhanga rishobora kuba umuyoboro wo gukwiza ibihuha n’amakuru y’ibinyoma.

Hazaganirwa kandi ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ingaruka zituruka ku biza kamere, uburyo bwo gukorera hamwe mugihe hadutse ibyorezo, ndetse no gufatanyiriza hamwe mu kuziba icyuho kikigaragara bukungu n’imibereho myiza.

Ibi bibazo byose bikaba bizagaragazwa abitabiriye iri huriro nk’imbogamizi mu gihe Isi iri mu bihe by’imvururu bikaba byaba impamvu nyamukuru zishobora guteza impagarara zishingiye kuri politiki, ubukungu n’umutekano ku isi.

Iri huriro rizaganira no ku bikorwa by’amatora ateganyijwe hirya no hino ku isi, aho muri uyu mwaka wa 2024, nibura kimwe cya gatatu cy’abatuye isi mu bihugu byabo hateganyijwe ibikorwa, bityo hakenewe kurebera hamwe bimwe mu bibazo bishobora gukurikira ayo matora mu bihugu bimwe na bimwe.

Antalya Diplomacy Forum ikaba yitezweho kongera guha umwanya abayobozi mu nzego zitandukanye guhuza ibitekerezo mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamiye isi ndetse n’akarere, n’uburyo bwo guhanga udushya mu guteza imbere ubutwererane mu bihe by’imidugararo.

Ku ruhande rw’inama y’ihuriro ya Antalya Diplomacy Forum, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Türkiye, Hakan Fidan.

Ni ibiganiro byakuriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka