Perezida Ruto yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu bya EAC bazashyigikira kandidatire ya Raila Odinga

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yatangaje ko hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeranyijwe kuzashyigikira umukandida umwe mu matora ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida wa Kenya, William Ruto (ufashe mu mufuka) akomeje kugaragaza ko ashyigikiye Raila Odinga bakunze guhangana no kutavuga rumwe mu bihe bishize
Perezida wa Kenya, William Ruto (ufashe mu mufuka) akomeje kugaragaza ko ashyigikiye Raila Odinga bakunze guhangana no kutavuga rumwe mu bihe bishize

Perezida Ruto yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Badepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC ( EALA) tariki 05 Werurwe 2024, aho yemeje ko nk’Abakuru b’Ibihugu bya EAC bazashyigikira Raila Odinga mu matora nubwo muri EAC harimo n’undi mukandida witwa Fawzia Yusuf Adam wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Somalia.

Perezida Ruto yagize ati “Twaricaye mu rwego rwa EAC, turaganira nk’abakuru b’ibihugu bya EAC twemeranya ko tuzashyigikira umukandida umwe”.

Perezida Ruto yakomeje avuga ko icyo cyemezo cyagezweho nyuma y’ibiganiro byinshi, ati “Tuzashyigikira umukandida umwe nk’abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba kuko izo ni zo mbaraga zacu nk’umuryango”.

Amatora yo gushaka uzasimbura Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Tchad, ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2025, ariko ibikorwa byo gushaka abatahana muri ayo matora byo byaratangiye, hakaba hari abamaze gutangaza ko baziyamamaza kuri uwo mwanya.

Raila Odinga akimara gutangaza ko afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki ya Kenya, bavuze ko uwo ari umutego wa Guverinoma ya Perezida William Ruto wo kumuvana muri politiki y’icyo gihugu, nk’umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ubu akaba amaze kwiyamamariza kuyobora Kenya inshuro eshanu zose atsindwa, kandi bigakurikirwa n’imvururu zakunze guhitana ubuzima bw’abantu.

Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko hari abandi banyapolitiki bavuga ko Raila Odinga aramutse atsindiye kuyobora Afurika yunze ubumwe akagenda, byatuma Guverinoma ya Kenya n’Ishyaka riri ku butegetsi, biruhutsa kuko nta muntu ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi waba ugihari, kandi ko no mu matora rusange ataha y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya ateganyijwe muri 2027 yazasanga Odinga akiri muri manda ye nka Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, ku buryo atakwiyemeza gusezera kugira ngo abone
uko aza kuyahatanamo.

Gusa ku ruhande rwa Odinga, we yakomeje kuvuga ko azakomeza guhatana muri politiki ya Kenya, nubwo yatorwa akajya kuba Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka