Perezida Kagame yatorewe guhagararira Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Inama Nkuru idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi yongeye gutora ku majwi 99.1%, Perezida Paul Kagame kuzayihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024.

Perezida Paul Kagame atowe nyuma y’uko hari hashize igihe kigera ku byumweru bibiri amatora yo gushaka umukandida uzahagararira uwo muryango atangirijwe ku rwego rw’Umudugudu, ahatowe abakandida babiri, bazamutse mu Kagari hagatorwa umwe, bigakomeza ku Murenge, mu Karere ndetse no ku rwego rw’Intara.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Kagame yemejwe n’Inama Nkuru idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida uzawuhagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse hanagaragazwa abantu 70 bazawuhagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe kuzabera rimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Mu ijambo rye akimara gutorwa, Perezida Paul Kagame yashimiye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, no guhora bakimugirira, anababwira ko Igihugu gifite umwihariko ushingiye ku mateka, umuco ndetse n’imiterere y’iterambere ryacyo, nka kimwe mu bishingirwaho mu guhitamo abayobozi.

Perezida Kagame yanasabye abayobozi kujya batekereza mbere yo gukora cyangwa kuvuga, kuko hari igihe usanga ibyo ari ikinyuranyo, anavuga ko umuyobozi ameze nka morutiseri y’imodoka, akaba akwiye kuba ari umuntu ugira imyitwarire myiza, ku buryo mu gihe kiri imbere hanaboneka abandi mu banyamuryango bakomeza kuyobora.

Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ko akazi kabategereje karemereye, aboneraho kubasaba gutekereza ku mikorere n’imikoranire yabo, bagasubiza amaso inyuma bakareba mu myaka 30 ishize FPR-Inkotanyi iyobora Igihugu, bakigira ku bunararibonye bagize muri iyo myaka, bakanoza imikorere yabo.

Muri iyi Nama Nkuru idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi, yabereye ku nyubako ya Intare Arena ikitabirwa n’abarenga 2000, hanagaragarijwemo ibyagezweho muri Manifesto y’uyu muryango ya 2017-2024 ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa muri 2024-2009.

Bimwe mu byagezweho muri 2007-2024 byagaragarijwe mu Nama Nkuru idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi, birimo nko kuba muri 2019 ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse bukagera kuri 9.5%, bukaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, nubwo hashyizweho ingamba zidasanzwe zo guhangana n’icyo cyorezo, kugira ngo ubukungu butarushaho guhungabana.

Hagaragarijwemo ibyagezweho mu myaka irindwi ishize n'ibyo bateganya kugeraho mu myaka itanu iri imbere
Hagaragarijwemo ibyagezweho mu myaka irindwi ishize n’ibyo bateganya kugeraho mu myaka itanu iri imbere

Mu bindi byakozwe byagaragajwe ni uko muri icyo gihe cy’imyaka irindwi ishize, hubatswe Imidugudu y’icyitegererezo 87, ingo zirenga miliyoni 1.6 zihabwa amashanyarazi, naho mu mwaka ushize gusa ibijyanye n’amabuye y’agaciro byinjije arenga miliyari 1,200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu biteganyijwe gukorwa muri Manifesito y’imyaka itanu iri imbere, harimo kwihutisha iterambere rishingiye ku kubaka ubumenyi bw’abaturage, ikoranabuhanga rirengera ibidukikije, hakazahangwa imirimo irenga ibihumbi 250 buri mwaka, hakanongerwa ibikorwa remezo hubakirwa ku byagezweho mu myaka irindwi ishize.

Muri iyo Nama Nkuru idasanzwe hatoye abanyamuryango 2115, abagera ku 1953 bangana na 99.1%, bakaba ari bo batoye Perezida Paul Kagame.

Reba ibindi muri iyi nkuru:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru iranshimishije. Ni umugisha dufite kuba dufite. U Rwanda twagize amahirwe yo kugira Prezida Kagame kuko mu matelas NTA wundi Muyobozi u Rwanda rwigeze, ababishinzwe muri mu buyobozi ntihazagire umuca intege kuko kuba atuyobora ni impano Imanzi yahaye igihugu cyacu. Imanzi Nyiri Ubuntu budashira Izamuhe kongera kuyobora Igihugu cyacu Umuhe n’abamwungiriza babikwiye.
Murakoze kuduha iyi nkuru, amatora atinze kugera, haki ya Mungu.

Butera Benoit yanditse ku itariki ya: 9-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka