Perezida Kagame asanga hari ibikwiye kubanza gukemuka mbere yo kuganira na Tshisekedi

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye ikibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano mu Karere. Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba yemera kuzabanza kuzuza ibyo Perezida Tshisekedi yasabye mbere yo kugira ngo bahure baganire.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Uwo munyamakuru wa Jeune Afrique yagize ati: “Perezida Tshisekedi yavuze ko yakwemera guhura nawe ari uko habanje kuzuzwa ibintu bibiri, icya mbere gukura ingabo z’u Rwanda muri RDC, no gushyira M23 mu bigo bya gisirikare. Ese ufite ubushake bwo kubahiriza ibyo yasabye ko bibanza kubahirizwa?”

Perezida Kagame ati: “Utangiye uvuga ibyo yasabye ko bibanza kuzuzwa, ni uburyo butari bwo kubivugaho, ariko ngira ngo hari abantu baba bashaka kwigaragaza mu itangazamakuru, niba tuvuze ko ku byasabwe ko bigomba kubanza kuzuzwa, ibyo bivuze ko natwe twashoboraga gushyiraho ibyacu bigomba kubanza kubahirizwa. Sinzahura na Perezida Tshisekedi keretse abanje kuvuguruza ibyo yatangaje, ko ashaka gutera u Rwanda, ko hakenewe guhindura ubutegetsi buriho, nk’uko yabivuze ku mugaragaro. Nashoboraga no kuvuga nti mu gihe cyose FDLR izaba itarava muri RDC, sinzavugana na Perezida Tshisekedi, n’ibindi n’ibindi. Ibi rero ntabwo byageza ku ntego yo kugarura amahoro”.

Jeune Afrique: “Ese wemera ko hari ingabo z’u Rwanda ziri mu Burasirazuba bwa RDC?”

Perezida Kagame: “Ni iyihe mpamvu iyo ari yo yose yatuma u Rwanda rujyayo? Niba ari byo koko, ubwo ndabaza ba bandi bashinja u Rwanda kuba ruri muri RDC cyangwa se ingabo z’u Rwanda kuba muri RDC. Kandi ndongera nkabaza abo bantu igituma batekereza ko u Rwanda rwaba ruri muri RDC. Ese byaba ari ukujyayo byo kwinezeza? Ese byaba binejeje kohereza ingabo zacu aho ibintu bimeze bityo? Ubu ndimo ndavuga ibi, kugira ngo ntibihunze uruhare rwabo rwo kumenya ngo kuki ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC, niba koko ziriyo? Urumva icyo mvuga? Sinshaka ko bagera aho bahunga ikibazo ubwacyo, bakibanda gusa ku kuba ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC. Kuko ibyo ni byo bashaka kugeraho. Igice kimwe kiri imbere mu gihugu (M23), ikindi gice gituruka hanze”.

Perezida Kagame yasobanuye ko M23 bamwe bayivuga nk’aho ari abarwanyi gusa, ariko bafite n’impunzi zabo zibarirwa mu 100.000 zimaze imyaka isaga 23 ziba mu Rwanda, n’izindi zimaze imyaka iri munsi y’iyo, hakiyongeraho izindi hafi 15.000 zaje mu Rwanda mu gihe cya vuba aha, zambuka umupaka umunsi ku wundi, ko hari imiryango amagana ikomeza kwambuka ihungira mu Rwanda.

Yagize ati: “Ubu rero iyo mufashe M23 nk’umutwe w’iterabwoba, ugomba gufatirwa ibihano, ubwo se murafatira ibihano abantu 100.000 bari hano nk’impunzi? Ku bwanjye numva ibyo bidakemura ikibazo”.

Jeune Afrique: “Uyu munsi ko M23 iri mu marembo ya Goma, wahamagarira uwo mutwe w’abarwanyi kongera gusubira inyuma nanone?”

Perezida Kagame: “Iyo utarebye impamvu nyazo, kandi ukaba udafite neza icyerekezo cy’aho ushaka kujya, ayo ni amahoro, kuko amahoro ni yo muba mushaka. Ni gute wagera ku mahoro, mu gihe ukemura ikintu kimwe cyonyine mu bindi amagana? Hari ibyakozwe mu rwego rw’Akarere, hari ibyabereye mu Rwanda, hari ibyabereye i Nairobi, barakoze akazi keza rwose, ariko nakwifuje ko ibyo byose bihurizwa hamwe, aho kugira ngo bikomeze kuba bitandukanye, cyangwa se kubitwara mu byerekezo bitandukanye.”

“ Tshisekedi yashoboye kuyobya abayobozi ku giti cyabo, ibihugu, ubu noneho ageze ku miryango yo mu rwego rw’Akarere, kugeza aho batacyumva ibintu neza, yaba imbere muri iyo miryango ndetse no hagati yayo, kuko ubu yatumye Umuryango wa SADC uhangana n’Umuryango wa EAC. None se kuki tudashaka uburyo bwo kubiganiraho gusa, aho kwemerera Tshisekedi ngo abe ari we ugena uko ibintu bigomba kugira kuko atari mu kuri ? Turabizi ntabwo ari mu kuri”.

Jeune Afrique: “Ariko se Nyakubahwa Perezida, mu by’ukuri muha agaciro ibikangisho bya Tshisekedi ku Rwanda, ibyo yatangaje mu gihe yiyamazaga mu matora, avuga ko azarasa Kigali, n’ibindi? Mufite ubwoba bwa ‘drones’ (indege zitagira abapilote) ze? na Sukhoi ze?”

Perezida Kagame: “Ni iki cyatuma ntabiha agaciro? Ntekereza ko atanafite ubushobozi bwo kumva ingaruka ibyo avuga nk’Umukuru w’Igihugu bigira. Rero kuri jye, n’icyo ni ikibazo ubwacyo. Ni ikibazo gikomeye, ngomba kwitegura nkanacyitaho. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu runaka, utigeze utekereza ko abantu bazima basanzwe bashobora gukora”.

Jeune Afrique: “Nyakubahwa Perezida mwavuze ku mvugo z’urwango. Mutekereza mwebwe, Guverinoma yanyu, abaturage banyu, bafite inshingano yihariye yo kugira ubufatanye na M23, ni ukuvuga umutwe w’inyeshyamba z’Abanye-Congo, muri rusange hari inshingano ihari yo kugira ubufatanye n’Abatutsi b’Abanye-Congo, bagizweho ingaruka mwavuze z’ivangura ry’amoko n’imvugo zibiba urwango?”

Perezida Kagame: “Yaba muri Congo cyangwa se ahandi, iyo hajemo kubuzwa uburenganzira no gukorerwa akarengane, iyo hari ibyo Guverinoma irimo ikora nabi cyangwa se hari politiki mbi kuri urwo rwego, kuki umuntu uwo ari we wese n’aho yaba ari hose atatekereza atyo? Abarwanyi bo muri FDLR bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice bagenzura kuva mu myaka myinshi ishize. Ntabwo ari u Rwanda. Ariko ni abo Banyarwanda turwanya, kandi Guverinoma ya RDC ikabakoresha mu ntambara zayo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka