Ishyaka PL ryemeje ko rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024, Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL yateranye iyobowe na Perezida w’Ishyaka PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, yemeza ko Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL rizashyigikira Nyakubahwa Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Perezida wa PL Mukabalisa Donatille yavuze ko abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Nyakubahwa Paul KAGAME yakomeza kuyobora u Rwanda kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora u Rwanda, akaba amaze kuruteza imbere mu nzego zose, bityo ko bashyigikiye ko ari we waba umukandida wabo kugira ngo akomeze ateze Igihugu imbere.

Yagize ati: “Tumaze gufata icyemezo gikomeye cyane cyo kwihitiramo Umukandida ukomeye, umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, ubu natwe akaba abaye umukandida wacu tugomba kwamamaza mu Banyarwanda bose kugira ngo tuzamuhundagazeho amajwi yose, akomeze kutuyobora mu nzira yo kugera ku iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu.”

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL kandi bunguranye ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo ibikubiye mu Itegeko Ngenga rigenga amatora, kwemeza amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’urutonde rw’Abakandida b’Ishyaka PL mu matora y’Abadepite yo muri Nyakanga 2024, kugezwaho imirongo migari ikubiye muri Gahunda Politiki y’imyaka itanu y’Ishyaka PL 2024 – 2029. Hanatanzwe kandi n’ubutumwa bujyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’Ishyaka PL Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yashimiye abayoboke b’Ishyaka ubwitange buhora bubaranga, abibutsa ko ibihe by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite u Rwanda rugiye kwinjiramo azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 ari ibihe bisaba imbaraga n’ubufatanye bw’abayoboke bose, by’umwihariko akazaba nyuma y’umunsi umwe Ishyaka PL ryizihije isabukuru y’imyaka 33 rizaba rimaze rishinzwe, abasaba kurushaho kuryitangira no gukorera Igihugu. Yasabye kandi Abayoboke ba PL kuzifatanya n’abandi Banyarwanda bitabira gahunda zose zo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL biyemeje gukomeza kubaka Ishyaka PL kugira ngo rikomeze, ndetse rinarusheho, gutanga ibitekerezo byubaka Igihugu mu bufatanye n’Abanyarwanda bose muri rusange no kugira uruhare rugaragara muri gahunda zose za Leta kugira ngo Igihugu kirusheho kwihuta mu iterambere.

Kuri iki Cyumweru, ishyaka PSD na ryo ryatangaje ko rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya mashyaka azi gukina neza ikinamico. Ubundi se mwayobotse Ishyaka rimwe ritunganye mukareka kwirinda mukina abantu nkaho Ari ibitambambuga. Abanyamakuru mumbarize niba mu bushings Ishyaka harimo agatubutse ndishinge. Nanjye nzajye nshyigikira ibitekerezo by’ Andi mashyaka. Muradukina kabisa.

Kavuyo yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka