Malaysia: Abatari Abayisilamu bashobora gufungwa n’inkiko nibahirahira bagakoresha ijambo Allah

Abacamanza bo mu gihugu cya Malaysia baciye urubanza rutegeka ikinyamakuru cy’Abakirisitu Gatulika kutazongera guhirahira ngo cyandike ijambo Allah mu nyandiko zacyo, ngo kuko iryo jambo ari umwihariko Abayisilamu bakoresha iyo bavuga Imana yabo.

Umwanzuro w’urukiko wategetse ko ikinyamakuru cyitwa The Herald cyandikirwa aho muri Malaysia cyitacyemerewe gukoresha ijambo Allah niba gishaka kuvuga no kwandika Imana.

Iyi mikirize y’urubanza yateje amahane n’ubwumvikane bucye dore ko muri iki gihugu habarizwa Abakirisitu bake ariko bahora bahanganye n’Abayisilamu bapfa iby’imyemerere yabo.

Iby’uru rubanza kandi byabaye ari ugusubiramo no gusesa icyemezo cy’urundi rukiko rwari rwaciye urubanza mu 2009 rwemeza ko The Herald yemerewe kongera gukora no gukoresha ijambo Allah nyuma y’uko yari yahagaritswe izira n’ubundi kwandika ijambo Allah.

Aba ni abayisilamu bigaragambyaga imbere y'urukiko bamagana ko abatari Abayisilamu bajya bakoresha ijambo Allah.
Aba ni abayisilamu bigaragambyaga imbere y’urukiko bamagana ko abatari Abayisilamu bajya bakoresha ijambo Allah.

Igihugu cya Malaysia gituwe n’abaturage basaga miliyoni 28 kandi abagera kuri 91% muri bo ni Abayisilamu. Ibi ngo bituma abanyamakuru n’abandi baturage bakoresha amagambo azwi ku Bayisilamu cyane iyo bashaka ko bumvwa na benshi mu batuye igihugu kuko aribo benshi.

Ibi rero ngo byateje abakirisitu impungenge ko nabo bashobora gukurikiranwa mu nkiko bakanafungwa igihe bakwibagirwa bagakoresha ijambo bamaze imyaka myinshi baramenyereye kuko ariryo ryumvwa na benshi.

Ababuraniraga ikinyamakuru he Herald bavuze ko batishimiye umwanzuro w’urukiko, bavuga ko bazawuregera mu rukiko rw’ikirenga kuko ngo iryo jambo rimaze imyaka myinshi rikoreshwa mu buzima busanzwe bw’igihugu, rikaba rutafatwa nk’umwihariko w’Abayisilamu gusa.

Umucamanza we ariko yavuze ko gukoresha iryo jambo ku bakiririsitu Gatulika ngo byazateza urujijo mu baturage.

Umupadiri witwa Lawrence Andrew washinze icyo kinyamakuru yavuze ko Allah bisobanura Imana kandi iryo jambo ngo si umwihariko n’ubukonde bw’idini rukana kuko ku isi yose abaturage bemera Imana bakagira uburyo bazita ariko ngo ntabwo Imana ari umwihariko wa bamwe ku buryo banabuza abandi kuyivuga igihe babikeneye.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urukikorurimukuri,nibibi kumva umukristu akoresha Allah mukimbo kya Imana.bibabigaragazako atazi ikyo avuga.ukurikije Quruane ukagereranya na Bible ntaho ubogamiye usanga Allah atandukanye n’Imana.simvuga ibyo ntafitiye ubuhamya,numbaza ndaguha Imilongo muBIBLE naQuruane.Allah simana,Imana Si Allah.burimuntunakoreshe ibye.thnkx

Nziza fred yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

allah akbar ndemeza ko gukoresha iryo jambo kurikosha atari byiza.kuko buri ndini rigira ibiriranga (umwihariko). ahubwo ndemeranya n’urwo rukiko. ntampanvu yogukoresha yogukoresha imyito yandi madini kugirango bahitishe ubutumwa bwabo. Ariko Icyo Ntarinamenya Neza Sinzi Ururimi Abo Bakiristo Bakoresha. Babaye Bakoresha Icyarabu Babareka, Kuko Iryo Jabo Ari Icyarabu. Babaye Badakoresha Icyarabu Byac Ari Ibintu Bakorera Nkana. Bibaye Bishoboka Mwasubiza Mukabwira Ururimi Bakoresha Muri Icyo Cyinyamakuru.Kugirango Ntange Ikindi Gitekerezo, Nzineza Ururimi Icyo Kinyamakuru Gikoresha. Bibaye Bidashoba Nabwo Igitekerezo Cyange Cyaba Ari Icyo.Ndi Umuyisiramu Nsarira Kumusiti Wa Congo Nili, Mukarere Ka Rutsiro. Cyangwa Kumusigiti Muto Wa Mushubati. Mugire Ibihe Byiza Turikumwe From This Moment ,Djabir

Nkurunziza Gerrard Djabir yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka