Ubuyapani buhangayikishijwe n’uko urubyiruko rwabwo rutagikunda imibonano mpuzabitsina

Leta y’igihugu cy’Ubuyapani ngo ihangayikishijwe bikomeye n’uko abaturage bayo benshi biganjemo urubyiruko batagifite irari na rike ryo gukora imibonano mpuzabitsina, bigatuma ndetse baguma batyo ntibazigere banatekereza gushinga urugo ngo babyare igihugu kigire amaboko.

Iyi myitwarire ngo iratuma mu Buyapani harangwa abasore n’inkumi benshi kandi ngo batitaye na busa ku gukundana ngo bazanubake ingo. Uretse ibyo kandi ngo nta n’ubwo urubyiruko rw’Abayapani rukigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko mu bindi bihugu byateye imbere usanga abantu bakunda kwinezeza bakora imibonano mpuzabitsina n’iyo batarashakana.

Ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru cyiratangaza ko icyi kibazo ngo cyimaze gutera intera ikabije ku buryo Leta y’Ubuyapani yatangiye kugifata nk’ikibangamiye ubusugire bw’igihugu, bakacyita ndetse icyorezo cyo kwibana no kwihugiraho bise mu kiyapani Sekkusu shinai shokogun (celibacy syndrome).

Ngo mu Buyapani nta muhungu cyangwa umukobwa ukikoza mugenzi we. Abakobwa 45% n'abahungu 25% mu bafite imyaka hagati ya 16 na 30 ntibagishaka na busa kugira uwo bavugana.
Ngo mu Buyapani nta muhungu cyangwa umukobwa ukikoza mugenzi we. Abakobwa 45% n’abahungu 25% mu bafite imyaka hagati ya 16 na 30 ntibagishaka na busa kugira uwo bavugana.

The Guardian iravuga ko ubu Ubuyapani butuwe n’abantu basaga miliyoni 126, ariko ngo ntabwo bacyororoka kuko ntawe ukita ku mibonano mpuzabitsina, bityo ngo kororoka bikaba bigenda bicyendera. Mu Buyapani ngo hari impungenge ko mu mwaka wa 2060 kimwe cya gatatu cy’abaturage bazaba barapfuye kandi bataragize abandi babasimbura.

Mu guhangana n’iki kibazo, ngo havutse imiryango myinshi igerageza kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina mu rubyiruko, ariko uburyo bakoresha ngo ntabwo bwitabirwa cyane kandi ntibabona ukundi bazabigenza.

Uwitwa Ai Aoyama ni umukobwa w’imyaka 31, akaba umwe mu batangije amasomo yo kongera gukundisha abantu imibonano mpuzabitsina. Yabwiye The Guardian abo yakira abona bagenda bamutakariza icyizere ko Abayapani bazakira indwara yo kwanga imibonano mpuzabitsina.

Imibare itangwa na Leta y’Ubuyapani ivuga ko mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 18 na 34 rurimo abahungu basaga 61% n’abakobwa 49% batarashaka kandi ngo batanagaragaza ubushake na buke bwo kubikora mu myaka iri imbere.

Eri Tomita w'imyaka 32 yatangaje ko nta gahunda yo kubaka urugo, habe no gukora imibonano mpuzabitsina ijya imuza mu mutwe.
Eri Tomita w’imyaka 32 yatangaje ko nta gahunda yo kubaka urugo, habe no gukora imibonano mpuzabitsina ijya imuza mu mutwe.

Mu bushakashatsi bunyuranye bukorwa mu Buyapani, ngo hari ubwagaragaje ko mu bantu bafite munsi y’imyaka 30, harimo abarenga 35% batarigera banagira umuntu badahuje igitsina bakundana cyangwa bateretana na rimwe. Ibi kandi ntibivuze ko baba bateretana n’abo bahuje igitsina.

Mu gihe mu bihugu bimwe habaho ibigo byigisha abantu kuringaniza urubyaro, ikigo cyibihinzwe mu Buyapani cyo, Japan Family Planning Association (JFPA) cyivuga ko abakobwa barenga 45% bafite hagati y’imyaka 16 na 25 bemeza ko badashaka na buhoro kugira uwo badahuje igitsina ubavugisha.

Mu bagana ikigo Aoyama akoramo, ngo ni benshi bamubwira ko batifuza na busa kugira inshuti bakundana, n’ubwo ngo bumva Leta ibahamagarira kubitekerezaho.

Mu bitera icyi cyorezo, ngo harimo ubukungu butifashe neza kuri bamwe, ariko ngo n’abakobwa b’Abayapanikazi basigaye bashaka kwiberaho bakora akazi kabatunga batagize umuruho wo kubyara no gutegereza byose ku bagabo.

Koko rero, ngo mu Buyapani ni benshi mu bakobwa bageraga igihe cyo kurongorwa bakareka akazi burundu kuko mu Buyapani aribyo byasaga n’ibigezweho ko umugabo akora naho umugore akaba uwo mu rugo no kurera abana.

Ibi ngo biterwa n’uko abakoresha bo mu Buyapani bamaze imyaka myinshi binubira ko abakobwa bakoreshaga iyo barongowe ngo batangira gusiba mu kazi kubera ibibazo byo kubyara, aribyo byateye abakobwa bamwe guhitamo akazi kabaha amafaranga no kwibeshaho aho kubaka ingo.

Ai Aoyama (umukobwa wambaye ibitukura) ngo yigisha Abayapani gukunda ubuzima n'imibonano mpuzabitsina.
Ai Aoyama (umukobwa wambaye ibitukura) ngo yigisha Abayapani gukunda ubuzima n’imibonano mpuzabitsina.

Mu zindi mpamvu kandi, ngo mu Buyapani ubuzima busigaye bwarahenze ku buryo bisaba ko ababyeyi bombi, umugabo n’umugore gukorera amafaranga ngo babashe kurera abana babiri. Ibi nyamara birongera bikaba imbogamizi kuko abakoresha benshi batakundaga kubona abakobwa bakoresha barongowe.

Ibi ngo bitangiye guteza Leta impungenge zikomeye kuko mu Buyapani habarurwa abaturage barenga miliyoni 13 bakuze (baruta kure Abanyarwanda bose) kandi batarashaka kubaka ingo, bakaba ndetse batanakora imibonano mpuzabitsina ngo haboneke icyizere ko bazigera bashaka.

Ikigo cyita ku buzima bw’abaturage Japan’s Institute of Population and Social Security giherutse gutangaza ubushakashatsi ko abarenga 90% mu rubyiruko rw’abakobwa bagitangarije ko “kuguma mu buzima bwa bonyine aribyo byiza kurusha kubaka urugo ukabana n’undi muntu.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, Shinzo Abe, ngo aherutse gutangaza ko Leta iri gukora ibikwiye byose ngo irebe uko abaturage bakongera kugira ubushake bwo kubaka ingo, kuko bakomeje uko bateye ubu igihugu ngo cyazaba kiri kugana ahabi mu myaka iri imbere.

Ubu ngo mu Buyapani hagenda hagaragara amazu menshi n’utubari biteye ku buryo bisa n’ibigenewe kwakira abantu bibana, umwe umwe agenda ukwe akanasohoka ukwe wenyine.

Iyi myitwarire kandi ngo iragenda yemerwa n’Abayapani benshi ku buryo umuyapani witwaTomomi Yamaguchi wigisha amasomo y’ubumenyamuntu n’imico muri kaminuza ya Montana State University yo muri Amerika yemeza ko ibyafatwaga nko kugusha ishyano mu bihe byashize iyo umuntu yasazaga yibera wenyine ubu biri kuba uburyo bugezweho bwo kubaho mu bihugu byinshi bitera imbere.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntabwo ari bibi niba ntawe babangamiye.

gatana yanditse ku itariki ya: 2-11-2013  →  Musubize

Mbega abantu bameze neza, iwacu bafata abana n’abagore ku ngufu naho bo ntibacyifuza icyampa iki cyorezo kikaza muri Afrika nibura kikahamara imyaka 30 gusa.niyo mpamvu bateye imbere kuko bita ku murimo nti bashyukwe.

marembo yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

yewe birakaze nibaze batange ikiraka murwanda rero bababyarire

byukusenge baraka yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka