Basabwa gukorera imibonano mpuzabitsina aho basengera ngo amasengesho yabo agere ku Mana

Uko iminsi 35 ishize, ku musozi witwa Gunung Kemukus mu gihugu cya Indoneziya habera imihango yo gusenga no gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mugomba kuba mutarashakanye kugira ngo amasengesho agere ku Mana, kandi usenga ahabwe ibyo yasabye.

Iyi mihango yitabirwa cyane cyane n’abacuruzi banyuranye, abatwara imodoka za tagisi, abafite ibikingi binini bahingamo umuceri n’abandi bose ngo bumva bashaka kunguka kurushaho.

Abaganiriye n’ikinyamakuru The Global Mail dukesha iyi nkuru bahamya ko abakora iyo mihango ijyana bagenda bunguka cyane mu bucuruzi no mu bindi bakora.

The Global Mail iri kumwe n’umugore witwa Sarimah umaze gukinga aho acururiza ibiryo mu isoko rya Java ngo ajye gusenga no gusaba umugisha ku musozi wa Gunung Kemukus kuko ngo amaze iminsi acuruza ahomba. Yitwaje imiti y’ibyatsi n’indabyo zo gushyira ku mva ya Pangeran Samodro banyuzaho amasengesho yabo iyo bageze ku musozi wa Gunung Kemukus.

Abayoboke ba Pangeran Samodro babanza gusengera ku mva ye bamishaho indabyo.
Abayoboke ba Pangeran Samodro babanza gusengera ku mva ye bamishaho indabyo.

Nyuma yo gusenga, kunamira imva no gushyiraho indabyo, Sarimah kimwe na bagenzi bajya kwicara ahabugenewe baba bategereje kuza guhurira n’umuntu batazi ariko baza gukorana imibonano mpuzabitsina nawe amaze gusenga. Amabwiriza agenga iyi mihango ategeka ko uwo muntu agomba kuba atari uwashakanye n’uwaje mu masengesho. Babuza cyakora imibonano mpuzabitsina n’abahuje ibitsina.

Inzego z’ubuyobozi muri ako gace zemeza ko buri wa gatanu w’umunsi wa 35 zakira muri ako gace abantu bari hagati ya 6000 na 8000, dore ko ugiye kuri uwo musozi wese anyura ku irembo rimwe rukumbi rihubatswe kandi inzego zishinzwe ubukerarugendo muri iyo Leta yitwa Sragen zishyuza amafaranga 5000 ya Indoneziya nk’itike ndakuka yo kwinjira.

Suyono ushinzwe kwakira ayo mafaranga, uko atanze itike anatanga urupapuro Leta ya Sragen ivugamo amabwiriza n’amateka y’aho hantu. Ngo umwana w’umwami witwaga Pangeran Samodro yagiriye amabonekerwa kuri uwo musozi, ibyo bamwe bita kwerekwa, nyuma aza kuharwarira arahapfira.

Uwari nyinawabo wamureraga ngo yumvise ko yapfuye, ajya kureba imva ye, ahageze nawe aramubonekera, amutegeka kujya kwiyuhagirira mu mugezi uri hafi aho. Atangiye kwiyuhagira ngo indabyo zatangiye kumera no kugwa ziva mu musatsi we, aho ziguye hakamera ibiti byiza.

Aha Sarimah yari amaze gutura indabyo n'imibavu, ategereje uwo baza gukorana imibonano mpuzabitsina amasengesho akaba arujujwe.
Aha Sarimah yari amaze gutura indabyo n’imibavu, ategereje uwo baza gukorana imibonano mpuzabitsina amasengesho akaba arujujwe.

Uyu mugore witwaga Nyai Ontrowulan ngo yaje kurigita ari hejuru y’imva ya Pangeran Samodro, abahatuye batangira kuhasengera kandi ngo ibyifuzo byabo bigasubizwa.

Amakuru atemerwa na Leta ya Sragen ariko yemeza ko uwo mugore yari asanzwe akorana imibonano mpuzabitsina n’umuhungu we Samodro, ndetse ko aho bapfiriye bari bahabanye bombi, basenga kandi bakorana imibonano mpuzabitsina.

Ibi nibyo byaje gukurura n’abandi, ku buryo ubu habaye ahantu hagendwa cyane, ababyemera bahakorera urugendo nyobokamana bagatura amasengesho yabo, bagatwika imibavu, bagashyira indabyo nyinshi ku mva ya Pangeran, bagakora imibonano mpuzabitsina kandi bakiyuhagira ku mazi y’umugezi umanuka muri uwo musozi wa Gunung Kemukus basaba kunguka no kurumbukirwa.

Rosidi w’imyaka 47, ngo amaze umwaka asengera aho hantu kandi ngo amaze kuhagira umugore witwa Murni w’imyaka 30 bahahurira buri gihe bagasengana bakanakorana imibonano mpuzabitsina. Umugabo w’uyu Murni ngo arabizi ko umugore we ajya muri ayo masengesho kandi ngo urugo rwabo rubyungukiramo. Rosidi we ariko ngo abikora umugore we atabizi.

Rosidi avuga ko kuva yatangira ayo masengesho n’imihango yayo asigaye yunguka cyane. Avugana na The Global Mail, yagize ati “Kuva natangira iyi mihango mu mwaka ushize nsigaye nunguka cyane.

Ubutunzi bwanjye bugenda bwiyongera kandi iyo ngeze iwanjye mbana n’umugore wanjye neza. Nta bundi njya muca inyuma. Gusa sindashaka kumubwira iby’aya masengesho.”

Bamwe mu basengera Gunung Kemukus ngo baba babyemeranyijweho n’abo bashakanye, abandi barabibahisha. Benshi muri bo kandi bemeza ko batajya bagira icyo bishyura abo bakoranye iyi mibonano mpuzabitsina. Bemeza ahubwo ko ngo ushatse gutanga no guhabwa amafaranga aba yiteye umuvumo, atangira no guhomba ibyo yari afite.

Imbaga y'abayoboke bava gutura imibavu n'indabyo ku mva ya Pangeran Samodro.
Imbaga y’abayoboke bava gutura imibavu n’indabyo ku mva ya Pangeran Samodro.

Muhamed Sapoutra ucuruza imyenda mu mujyi wa Java ngo amaze imyaka 2 ayobotse aya masengesho. Yemeza ko asigaye yunguka cyane kurusha imyaka yose yamaze acuruza mbere yaho. Ngo amaze kugura inzu ye ifite ubusitani bunini n’amasambu ahingamo umuceri.

Nawe ariko ngo yahishe umugore we ibyo akomoraho uko kurumbukirwa nk’uko abyita.

Igihe umunyamakuru wa The Global Mail yaganiraga n’abasengera aha hantu, yaje kuyoberwa aho Sarimah arengeye, nyuma aza kumubonana n’umugabo ariko yahinduye imyenda yari yamubonanye mbere.

Sarimah amwereka umugabo bari kumwe ati “Uyu ni Wagiyo, twahuriye hano nawe amaze gusenga, ubu tumaze no gukora imihango yose itegetswe, ndizera ko ngiye kunguka kurushaho.”

Uyu Wagiyo ati “Uku undeba ndi umupfakazi, umugore wanjye yapfuye muri 2007, ansigira iduka rinini twacururizagamo umuceri. Hashize igihe ntangiye kujya mpomba, abo twari dufatanije baranyiba kandi ni abo mu muryango wanjye nizeraga cyane.

Ubu ni ubwa mbere nari nje hano, hari inshuti yanjye yahandangiye kuko nawe hamukuye mu bibazo byo guhomba yari amazemo igihe. Ngiye kureba uko bizagenda.”

Hasto Pratomo uyobora imihango y’amasengesho ngo yabirazwe na se, nawe wabirazwe na sekuru. Nawe yemeza ko hari abajya bamubwira ko bahungukiye ubukire, ariko we akavuga ko batabukura mu mibonano mpuzabitsina. Ariko ngo ababyemera batyo ntiyababuza kuza kuhasengera.

Agira ati “Nzi umugabo uhora aza gusengera hano kuko ngo yahakuye ubukire bwinshi. Aza bwa mbere ngo yari umushoferi wa tagisi. Yambwiye ko yahahuriye n’umugore wacuruzaga imboga nawe wari waje gusenga, ngo bakorana imibonano mpuzabitsina kandi baba inshuti.

Ubu bombi ngo babaye abakire. Uwo mugabo anyemeza ko amaze kugura imodoka 20 ze bwite zikora nka tagisi, umugore nawe ngo yaguze inzu nini akoreramo ubucuruzi.”

Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri ako gace ariko yatangiye gusaba Leta ko yagenzura cyane ibibera aho kuko ngo hasigaye haza n’abakora uburaya busanzwe, dore ko ngo ako gace kagenda gatera imbere cyane. Ubu hubatswe amacumbi n’ibyumba bikodeshwa, habera ubucuruzi bukomeye bw’indabyo n’imibavu bikoreshwa mu masengesho, n’abatwara tagisi z’imodoka n’amapikipiki basigaye babona abagenzi benshi cyane.

Keontjoro Soepamo wigisha muri kaminuza ya Gadjah Mada iri mu mujyi wa Java avuga ko kuva mu myaka 20 ishize, agace ka Gunung Kemukus katangiye gutera imbere cyane, hubakwa ibikorwaremezo binyuranye kandi ngo abaturage bahaturiye babyungukiramo cyane.

Wagiyo na Sarimah nyuma y'imihango itegetswe mu masengesho.
Wagiyo na Sarimah nyuma y’imihango itegetswe mu masengesho.

Imisoro isigaye iva muri ubwo bucuruzi n’amafaranga yinjizwa n’urwego rushinzwe ubukerarugendo nayo ngo ni menshi ku buryo na Leta itabura gukora ibishoboka ngo habungwabungwe.

Keontjoro ati “Umutekano wa Gunung Kemukus uragenzurwa cyane, ndetse mu bahasengera haba harimo abapolisi benshi bigize nk’abaje gusenga. Bitabaye ibyo, ahantu hahurira abantu 8000 ntihajya habura abajura n’abandi banyarugomo n’ubwo baba bbaje mu masengesho. Nanone kandi bazi neza ko hano haba utubari tubamo n’inzoga kandi ntibayobewe uko zihagera ngo babikumire.”

Igitangaje cyane ni uko iyi mihango ibera mu gihugu cya mbere ku isi kigira Abayisilamu benshi kandi iryo dini ribuza ubusambanyi no kunywa ibinyobwa bisembuye nk’inzoga.

Ikinyamakuru The Global Mail cyiravuga ko ubwo Abayisilamu b’intagondwa barakazwaga n’iby’iyo migirire bakavuga ko bazahagaba igitero bagatera amabuye abazaba bahari bose, Leta yohereje abapolisi benshi bitwaje intwaro bazenguruka umusozi wose ngo kugira ngo izo ntagondwa zitazagira abo zikomeretsa. N’ubu ngo Gunung Kumukus iragenzurwa cyane hagamijwe ko umutekano wayo udahungabanywa.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ese abo bantu mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina barabanza bakipimisha SIDA dore ko ariyo yogoje isi ; dukeneye kumenya niba abantu batiyahura mu ndwara zateye ubu ngo ya mafaranga bayabone, n’izindi nyungu zitandukanye, mu kandi kanya babe barapfuye; ndibaza ngo ese byaba bibamariye iki ?.

yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

aha nu gusenga cyane kuko umuntu atabaye maso ntacyagenda

ven yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

umva bavandiibi ntibibatangaze Satani asigaye akora kumugaragaro,mube maso musenge ubudasiba turenda gutaha i wacu.

kg yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Arikose ko umuntu azabazwa ibyo yamenye kdi buri gahugu umuco wako, uretse ko umuco w’agahugu kamwe ushobora kwitwa ico, ese koko isi ntirangiriye mumyemerere y’abantu? Muhumure allah arahari.

yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Bavuga ko agapfa kaburiwe ar’impongo arikonjye mbonako agapfa kaburiwe ar’umuntu. kuko tubona ko abantu batita kumbuzi. Ariko beni ibi byaha bikwiriye kuduha isomo tukisubiraho tumaramaje.murakoze.

dan yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Mwurire umunara kandi murebe kure dore twinjiwemo mu nzira ijya iwacu umwanzi yivanze!Ariko muhumure gutega umutego ikiguruka kiwureba ni ukurushywa n’ubusa!kimwe cyo uzarangara azawugwamo,nonese nawe ibi mwari mwakabyumvise!?

yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Igihe cyose iyo isi igiye kurimbuka, icyaha cy’ubusambanyi Satani agishyira imbere cyane. Reba igihe cya Nowa, Sodomu na Gomora, Yerusalemu muri 70. N’uyu munsi iki nicyo cyujuje igikombe cyo kurimbuka kw’iyi si yose. Abafite ubwenge bihane, bizere, bitegure kuza k’Umwana w’Imana YESU Kristo. Kuko nta mahoro y’abakandagira amategeko y’Imana.

yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Imwe mu ntwaro zikomeye za Anti Christ ni ubusambanyi bw’ubwoko bwose: hari ubwo umuntu akorana na nyina, mushiki we musaza we, abo bahuje isano cg badahuje n’ibindi. Uriya wapfuye akorana imibonano mpuzabitsina n’umuhungu we Samodro nibyo bita inceste(Icyaha kibabaza imana nyuma ya homosexuality yarimbuye Sodoma na Gomorha). Dukosoye gato kuri iyi nkuru navuga ko abahakorera ubusambanyi baba badasenga ahubwo baba baramya satani ku gito cye. Birumvikana ko iyo umaramaje gukorera Satani nawe aguha ibyo ushaka byose muri iyi si(the bread of deceit). Mwitonde kuko na hano mu Rwanda atari shyashya!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

nukuri mwabyemera mutabyemera isi yacu dutuyemo irarangiye,ibi mubona byarahanuwe mwihane umwami wacu araje.byaravuzwe keshi.

senge yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Iyi ni isi iri kurangira byaravuzwe muri bible

happy yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Mbabwire banyarda,ubuyobe buzaza mu mayeri!Kuvuga ngo aho hantu hakorerwa amasengesho nyobokamana simbyemera!nta nyobokamana riganisha ku busambanyi!!Gusambana ni bibi kandi ni icyaha gikomeye kuko gikorerwa mu mubiri mo imbere!Kibabaza Uwaduhanze!Nimujye mushishoza Bavandimwe!Nk’ibivugwa muri iyi nkuru ni ibya Sekibi!Nta gushidikanya!Yezu akuzwe Bavandimwe?Dukuze Umwana w’Imana twirinda ikibi kandi dukurikiza amategeko y’Imana!

josee yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka