Kigali: Urubyiruko rurishimira amahirwe rwashyiriweho arufasha kubona akazi

Bamwe mu rubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali rurishimira amahirwe rwashyiriweho arufasha kubona akazi, kuko hari benshi bimaze gufasha kuva mu bushomeri.

Urubyiruko rushimira amahirwe rwashyiriweho yo guhuzwa n'abatanga akazi kuko bibafasha kubona akazi bakarushaho kwiteza imbere
Urubyiruko rushimira amahirwe rwashyiriweho yo guhuzwa n’abatanga akazi kuko bibafasha kubona akazi bakarushaho kwiteza imbere

Buri mwaka binyuze mu Ihuriro ry’abatanga imirimo n’abayikeneye biganjemo urubyiruko ryiswe Job Net, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhuza urubyiruko n’inzego zitandukanye, bagafashwa kubona imirimo itandukanye abandi bakabona aho bimenyerereza akazi.

Bamwe mu rubyiruko, bavuga ko binyuze muri urwo rubuga bashoboye kubona akazi, abandi bagafashwa kwagura ubwonko no gutekereza icyo bakora, ku buryo byabafashije kwihangira imirimo, bakaba bageze ku rwego rwo gutanga akazi ku bantu barenga 500 mu gihe cy’umwaka umwe gusa bamaze batangiye gukora.

Assinah Uwineza ni umwarimu wigisha itangazamakuru n’itumanaho mu kigo cyigisha amasomo y’igihe gito, avuga ko kubona ako kazi abikesha Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Job Net, kuko ubwo yitabiraga iryo huriro umwaka ushize aribwo yahise abona amahirwe yo kubona akazi.

Assinah Uwineza ashimira ko yabonye akazi ko kwigisha mu ishuri ry'itangazamakuru n'itumanaho abikesha urubuga rwa Job Net
Assinah Uwineza ashimira ko yabonye akazi ko kwigisha mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho abikesha urubuga rwa Job Net

Ati “Naraje, icyo gihe bari bakeneye umwarimu wigisha iryo somo ry’itangamakuru n’itumanaho, nibwo natanze ibaruwa isaba akazi, bampamagaye hashize iminsi mike ntanze iyo baruwa, njya gukora ikizami, ntabwo nari jyenyine ariko nagize amahirwe ntsinda ikizami cy’akazi. Nahise ntangira akazi kugeza n’ubu niho nkora nk’umwarimu wigisha amasomo y’igihe gito mu itangazamakuru n’itumanaho.”

Emely ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakora mu bukerarugendo, avuga ko mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 yakoreraga kimwe mu bigo bikora ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, ariko baza kugabanya abakozi bituma ahagarikwa, ari naho ahera asaba urubyiruko kudatekerereza gusa mu gukorera abandi.

Ati “Muri 2022 nibwo natangiye iyo kompani y’ubukerarugendo, mpera ku bantu bake twari tuziranye, ariko ubu ngubu aho bigeze, muri iyo myaka ibiri navuga ngo byari ukwiga kubona ubunararibonye no kumenyekana, ubu navuga ngo ndazwi mu bihugu hafi ya byose bya EAC, tukaba turimo gukorana n’urubyiruko ruturuka muri ibyo bihugu, kugira ngo duhurize hamwe tuzamure ubukerarugendo, ariko bw’imbere mu bihugu byacu, aho dushaka gukora urubuga ruzajya ruhuza ba mukerarugendo baje muri EAC.”

Urubyiruko ruhuzwa n'ibigo bitandukanye bagasobanurirwa byinshi ku bikenewe ku isoko ry'umurimo bamwe bakanabonamo akazi
Urubyiruko ruhuzwa n’ibigo bitandukanye bagasobanurirwa byinshi ku bikenewe ku isoko ry’umurimo bamwe bakanabonamo akazi

Yongeraho ati “Ku buryo uzaba ari muri Uganda bizajya bimworohera guhita aza agasura n’u Rwanda, cyangwa uri mu Rwanda akaba yasura na Uganda. Nkaba nshishikariza urubyiruko rugenzi rwanjye turebe byagutse, ese akazi ninkabura nakora iki? Ndakomeza nkomange nshaka akazi, cyangwa nanjye ndahinduka igisubizo mu bantu bashobora kuba batanga akazi, ubu tuvugana turateganya y’uko dushobora gutanga akazi ku bakozi 500 muri uyu mwaka gusa, mu rubyiruko rwize ubukerarugendo n’amahoteri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva, avuga ko urubuga rwa Job Net rwabaye igisubizo kuri bimwe mu bibazo by’ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva avuga ko barimo bakora ibishoboka kugira ngo barusheho kubonera abifuza akazi bujuje ibisabwa by'umwihariko urubyiruko kubona akazi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva avuga ko barimo bakora ibishoboka kugira ngo barusheho kubonera abifuza akazi bujuje ibisabwa by’umwihariko urubyiruko kubona akazi

Ati “Kugira ubumenyi ntabwo biba bihagije, uba ukeneye no kumenya aho bakeneye ubwo bumenyi, hari ukeneye umukozi, hari n’umukozi ufite ubumenyi, uyu ni umwanya wo kugira ngo abakeneye akazi bamenye ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kuko iyo uhura n’abantu benshi bashaka akazi, ubasha kubona aho ushobora kuba ufite intege nke, ibyo byose iyo urubyiruko rubimenye, ruragenda rugakarishya bakongera bakagaruka ubutaha bafite ubushobozi.”

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko urubuga nk’uru ruba ari igisubizo kuri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo.

Ati “Birahura cyane, kubera ko cyongera gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ahari, buriya biragoye ko wakwicara ugatekereza ukavuga uti hariya bashobora kuba bakeneye umukozi, ibyo bifuza nibyo nize, ariko iyo habayeho urubuga nk’uru rwo guhuza abatanga akazi n’abagashaka, biba umwanya mwiza wo kugira ngo twihutishe kugera kuri ya ntego twihaye, kandi n’imibare igenda ibitugaragariza iva mu bikorwa nk’ibi ngibi.”

Minisitiri Prof. Bayisenge avuga ko gahunda nka Job Net zifasha Leta kugera ku ntego yihaye y'imyaka irindwi yo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1,5
Minisitiri Prof. Bayisenge avuga ko gahunda nka Job Net zifasha Leta kugera ku ntego yihaye y’imyaka irindwi yo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1,5

Muri Job Net y’umwaka ushize urubyiruko 648 babonye akazi gahoraho, naho 295 babona ak’igihe gito, mu gihe 1848 bemerewe kwimenyereza akazi, abandi 1725 babona amahugurwa ahoraho yabafashije kugera ku rwego rwo kubona akazi.

Imibare ya MIFOTRA igaragaza ko muri rusange mu Rwanda ubushomeri buri ku kigero cya 20%, ariko mu rubyiruko bukaba buri hejuru yaho gato, mu gihe mu Mujyi wa Kigali umubare w’abashaka akazi bujuje ibisabwa bari uwo Mujyi ugeze kuri 16.6%.

Banki ya Kigali ni kimwe mu bigo byitabiriye iryo huriro kandi gitanga akazi ku rubyiruko rwinshi
Banki ya Kigali ni kimwe mu bigo byitabiriye iryo huriro kandi gitanga akazi ku rubyiruko rwinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Intara:uburasirazuba
Akarere:bugesera
Umurenge:ntarama
Akagali :cyugaro
Umudugudu:kidudu
Mbanjekubashimira amahoroy’Imana abanenamwe mubyukuri ntamakurunarimpfite yahowaca kugurango umunahuzwe nabamufasha kubona akaza tumaze igihekitarigito turangijekwiga arikontakazi mubyukuri twifujakazikuburezi tuburamakuruyukotwakabona uretseko nakandikaboneka twagakora ndangujembashimira nanabasaba konatwe mwadukorera ubuvugizitukabona imirimo murakoze mugiribihebyiza

Harorimana eric yanditse ku itariki ya: 31-05-2024  →  Musubize

Intara:uburasirazuba
Akarere:bugesera
Umurenge:ntarama
Akagali :cyugaro
Umudugudu:kidudu
Mbanjekubashimira amahoroy’Imana abanenamwe mubyukuri ntamakurunarimpfite yahowaca kugurango umunahuzwe nabamufasha kubona akaza tumaze igihekitarigito turangijekwiga arikontakazi mubyukuri twifujakazikuburezi tuburamakuruyukotwakabona uretseko nakandikaboneka twagakora ndangujembashimira nanabasaba konatwe mwadukorera ubuvugizitukabona imirimo murakoze mugiribihebyiza

Harorimana eric yanditse ku itariki ya: 31-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka