Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Seychelles arashima ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Seychelles, Ernest Quatre, akaba anayobora umuryango uhuje Polisi z’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO) yasuye Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Werurwe.

Uyu muyobozi yavuze ko uruzinduko rwe rwari muri gahunda yo kwirebera aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro y’umuryango uhuje Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba.

Imwe muri iyo myanzuro ikaba irebana n’ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.

IGP Emmanuel K. Gasana ashyikiriza umuyobozi wa Polisi ya Seychelles impano.
IGP Emmanuel K. Gasana ashyikiriza umuyobozi wa Polisi ya Seychelles impano.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Seychelles yashimye u Rwanda kuba rumaze gutera intambwe ishimishije mu gushyira mu bikorwa iyo myanzuro. Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Seychelles yashimiye mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana uburyo Polisi y’u Rwanda yuzuza inshingano zayo.

Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha yashyizweho umukono hagati ya Polisi z’ibihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba n’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’isi azatuma habaho ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abayobozi muri Polisi y'u Rwanda mu ifoto y'urwibutse n'Umuyobozi wa Polisi y'igihugu cya Seychelles hamwe n'intumwa zari zimuherekeje.
Abayobozi muri Polisi y’u Rwanda mu ifoto y’urwibutse n’Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Seychelles hamwe n’intumwa zari zimuherekeje.

Ubu bufatanye buzagaragarira cyane mu guhererekanya amakuru hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha no guta muri yombi abanyabyaha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’umuryango uhuje polisi zo mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba. Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose ku bufatanye n’imiryango ihuje Polisi z’ibindi bihugu kugira ngo umugabane wa Afurika ndetse n’isi yose muri rusange bigire amahoro n’umutekano ku buryo busesuye.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuse umuntu ufite ibinure bingana gutya ayobora polisi ate koko? Ubu ni ubumuga akwiriye kwegura pe!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 8-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka