Umuyobozi wa BAD ari muri Amerika aho agomba guhabwa ibihembo byo kwitangira iterambere

Umuyobozi wa Banki Nyafurika y’Iterambere BAD, Donald Kaberuka ukomoka mu Rwanda, ari i Washington, DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva tariki 24-27/07/2013, aho agomba gushyikirizwa ibihembo bigenerwa abanyantu bitangira ibikorwa bigamije iterambere (Development Awards).

Mu gitongo cyo kuwa kane tariki 25-07, Donald Kaberuka azakirwa n’Ibiro by’Ububitsi bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (U.S. Treasury), mu muhango wo guha amashimwe abantu ubwabo, n’imiryango itandukanye yo hirya no hino ku isi, kubera uruhare bagize mu mishinga yateje impinduka nziza mu buzima bw’abatuye isi.

Biteganyijwe ko Donald Kaberuka azagirana ibiganiro n’abasenateri bo muri USA, ndetse n’abayobozi b’ibiro bishinzwe ububitsi (U.S. Treasury).

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Donald Kaberuka yagize ati: “Imishinga iduhesheje amashimwe twayishoboye kubera uruhare rw’Ikigega Nyafurika cy’Iterambere. Mu gihe rero kimaze kuzuza imyaka 13 gishyizweho, turasaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abandi bafatanyabikorwa bacu gukomeza kudutera ingabo mu bitugu kugira ngo tuzabashe kusa ikivi twiyemeje.”

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka