Umuryango “Crisis Group” urasaba ko inshingano za MONUSCO zivugururwa

Umuryango mpuzamahanga ugamije gukumira amakimbirane ku isi “crisis group” urasaba akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kongera kwiga ku mirimo ya MONUSCO muri Congo kuko nta musaruro ugaragara itanga.

Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara tariki 11/06/2012, umuryango crisis group uvuga ko icyari kibesheje ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Congo (MONUSCO) ari ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo nyamara ngo kuva yajyayo ntacyo byahinduye kuko abaturage bakomeje gukorerwa ihohoterwa no guhora mu ntambara.

Dore bimwe mu byifuzo bikubiye muri ibaruwa “crisis group” yandikiye akanama gashinzwe umutekano muri ONU ari nako kohereje ingabo zako muri Congo:

 Musabe Leta ya Congo ifate Bosco Ntaganda ashyikirizwe urukiko mpuzamahanaga mpanabyaha

 Musabe uburenganzira umunyamabanga wa ONU, bwo gukora isuzuma, hashyirweho ingamba nshya kugira ngo MONUSCO ibashe kugarura amahoro muri Congo kandi hajye hakorwa raporo y’ibikorwa byayo, ishyikirizwe akanama kabishinzwe kugira ngo hamenyekane niba hari icyo imarira abaturage mu iterambere ryabo.

 Gusaba abashyigikira imitwe irwanira muri Congo guhagarika izo mfashanyo.

Ingabo za MONUSCO zageze muri Congo mu mwaka wa 2003, ariko kugeza n’ubu ntizirashobora kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo ari nayo mpamvu crisis group isaba ko ibikorwa byayo byasuzumwa bikavugururwa.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NI KO BIKWIYE KUGENDA RWOSE KUKO MONUSCO ARI BARINGA YIBEREYE MU BYO KWISAHURIRA AMABUYE Y’AGACIRO MURI CONGO!

KOKO yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka