Uganda: Umutinganyi w’umwongereza yahambirijwe utwe

Guverinoma ya Uganda yahambirije umugabo w’umwongereza witwa Bernard Randall, nyuma yo kubona ibimenyetso bigaragaza ko akora imibonano n’abagao bagenzi be. Umugande witwa Albert Cheptoyek wari umugore-gabo wa Bernard, we ngo azajyanwa imbere y’ubucamanza.

Ibyo bimenyetso nk’uko amakuru aturuka muri Uganda abivuga, ngo ni amashusho ya video basanze muri mudasobwa ya Bernard yari yibwe n’abajura, nyuma akaza gushyirwa mu kinyamakuru kitwa The Red Pepper cyandikira muri Uganda.

Hagati aho Bernard Randall nyuma yo gusubizwa iwabo mu Bwongereza, yatabaje guverinoma y’icyo gihugu ngo igire icyo ikora mu kumvisha Uganda ko irimo guhohotera uburenganzira bwa Muntu.

Uwo mwongereza w’imyaka 65 arimo no kugerageza kuvuganira uwo twakwita nk’umugore we, Albert CHEPTOYEK, umugande watawe muri yombi n’abashinzwe umutekano muri Uganda kubera kuryamana n’abagabo.

Uwo Albert agomba kujyanwa imbere y’ubutabera bwa Uganda kuranishwa icyaha cyo kurenga ku itegeko ritemerera abantu kuryamana bahuje ibitsina. Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cy’imyaka 7.

Uwo twakita umugabo we, Bernard Randall wahambirijwe utwe, akomeje gusaba Ubwongereza ko bwafatira urugero ku bindi bihugu nka Denmark na Norvege byasabye ko Uganda ifatirwa ibihano, ndetse na banki y’Isi yahagaritse inguzanyo yateganyaga guha Uganda ingana na miliyoni 100 z’amadolari kubera ririya tegeko ryamagana ubutinganyi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uganda oyeeee ayo mahano ntayo dushaka muri afrika yacu abahowe Imana b’i Bugande mudusabire.naho ubundi Imana yazaduhana nkab’i sodoma n’i gomora.

ukuli yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka